Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,22-29
Ahubwo rero Ibyanditswe byabohesheje byose ingoyi y’icyaha kugira ngo isezerano rizuzurizwe abemera Yezu Kristu. Mbere y’uko igihe cy’ukwemera kigera, twari nk’imfungwa turinzwe n’amategeko, dutegereje uko kwemera kwagombaga guhishurwa. Bityo rero, amategeko yaradushoreye adushyikiriza Kristu kugira ngo tuzahabwe ubutungane tubikesha ukwemera. Ubu rero, kuva aho haziye ukwemera, ntitugishorewe, kuko mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu. Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu. Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu. Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe.
Zaburi ya 104(105), 2-3, 4.6, 5.7
nimumuririmbire, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze;
nimwishimire izina rye ritagatifu,
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!
Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,
mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.
Mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,
bahungu ba Yakobo, abatoni be!
Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,
ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,
ni we Uhoraho, Imana yacu,
umugenga w’isi yose.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,27-29
Nuko igihe Yezu yavugaga atyo, umugore arangurura ijwi rwagati mu mbaga, aramubwira ati «Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje!» Na we ati «Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza!»