Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 28 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 4, 13.16-18

Koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera. Ni yo mpamvu, ari ku bw’ukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese, nk’uko byanditswe ngo «Nakugize sekuru w’amahanga menshi.» Yemeye Imana, Yo isubiza ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho. Yizeye ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo umubyeyi w’amahanga menshi bikurikije rya jambo ngo «Dore uko urubyaro rwawe ruzangana.»

Zaburi ya 104 (105), 4a.6a.7, 8-9, 42-43

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

rya sezerano yagiranye na Abrahamu,

akarisubiriramo Izaki mu ndahiro,

Koko yibutse isezerano rye ritagatifu

yagiriye Abrahamu, umugaragu we!

Nuko yimura umuryango wishimye,

intore ze zisohokana urwamo rw’impundu.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,8-12

Ndabibabwiye: umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana. Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana. Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi; ariko natuka Roho Mutagatifu, ntazagirirwa imbabazi. Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga.»

Publié le