Isomo rya 1: Abanyefezi 4,7-16
Bavandimwe, buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye. Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo «Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire». Kuba yarazamutse bivuga iki atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu? Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru kugira ngo aganze muri byose. Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu. Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu no ku buriganya bwabo bubayobya. Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe. Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.
Zaburi 121(122), 1-2, 3-4ab, 4cd-5
Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!»
None urugendo rwacu rutugejeje
ku marembo yawe, Yeruzalemu!
Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango ya Israheli,
imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro,
gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe.
Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.