Isomo rya 1: Abanyaroma 11, 1-2a.11-12.25-29
Bavandimwe, reka mbaze rero : mbese Imana yaba yaraciye umuryango wayo ? Oya, ntibikabe ! Nanjye ndi Umuyisraheli wo mu rubyaro rwa Abrahamu, mu nzu ya Benyamini. Nta bwo Imana yaciye umuryango wayo kandi ari wo yari yaratoye. Reka nongere mbaze : Abayisraheli batsitariye kugwa ngo bahere hasi ? Oya, ntibikabe ! Ahubwo ugutsitara kwabo kwatumye uburokorwe bugera ku banyamahanga kugira ngo bibatere ishyari. Ubwo se ugutsitara kwabo kwakungahaje isi, n’ukugwa kwabo kugakungahaza amahanga, ntibizahebuza nibagera ku burokorwe bwuzuye?
Koko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutazirata : igice kimwe cya Israheli kizanangira umutima, kugeza igihe abanyamahanga bose bazaba bakoranyijwe. Bityo rero Israheli yose izarokorwa nk’uko byanditswe ngo «Umucunguzi azaturuka i Siyoni, yamaganire kure ya Yakobo icyitwa ubugomeramana. Ngiryo isezerano nzagirana na bo, maze kubakuraho ibyaha byabo. » Kuba batakiriye Inkuru Nziza babaye abanzi b’Imana, naho kuba baratowe ni abatoni bayo babikesha abasekuruza, Koko rero, igihe Imana imaze gutanga no gutora ntiyisubiraho.
Zaburi ya 93 (94), 12-13,14-15,17-18
R/ Uhoraho, ntutererana umuryango wawe.
Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora,
maze ukamwigishisha amategeko yawe,
kugira ngo ahorane ituze mu minsi y’amakuba,
igihe umugiranabi acukurirwa imva.
Kuko Uhoraho adatererana umuryango we,
akaba atareka umurage we ;
ubucamanza buzakurikiza ubutabera,
ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke.
Iyo Uhoraho ataza kuntabara,
hari hato nkiturira mu gihugu cy’abanumye !
Iyo mvuze nti « Nta ho mpagaze ! »
ubuntu bwawe Uhoraho, burandamira.
Ivanji ya Mutagatifu Luka 14, 1.7-11
Muri icyo gihe, ku munsi w’isabato Yezu yiniira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira naho bo bakamugenzura. Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati «Igihe bagutumiye mu bukwe ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati “Muvire mu mwanya” ; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. Ahubwo nutumirwa ujye wishyira mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati “Mugenzi wanjye, igira imbere.” Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»