Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 31 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 16, 3-9.16.22-27

Bavandimwe, mutashye Purisika na Akwila, abafasha banjye muri Kristu Yezu ; abo ni bo bishyize mu kaga kugira ngo barwane ku buzima bwanjye. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo na Kiliziya zose z’abanyamahanga. Mutashye na Kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo. Mutashye incuti yanjye Epayineto, we muganura Aziya yahaye Kristu. Mutashye Mariya wabavunikiye. Mutashye bene wacu Andironiki na Yuniya twasangiye umunyururu ; ni intumwa z’ibirangirire kandi babaye aba Kristu mbere yanjye. Mutashye Ampiliyato, incuti yanjye muri Nyagasani. Muntahirize Urubano umufasha wanjye muri Kristu, ndetse na Sitaki incuti yanjye. Nimuramukanye mu muhoberano mutagatifu. Kiliziya zose za Kristu zirabatashya. Nanjye ndabatashya muri Nyagasani, jyewe Teritiyo wanditse uru rwandiko. Arabatashya Gayusi uncumbikiye jye na Kiliziya yose. Arabaramutsa Erasito umubikamari w’umugi, n’umuvandimwe Kuwariti.
Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose, ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye, kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire. Imana Nyir’ubuhanga nihabwe ikuzo muri Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

Zaburi ya 144 (145), 2-3, 4-5, 10-11

R/ Nyagasani Mana yanjye, nzasingiza izina ryawe iteka ryose.

Buri munsi nzagusingiza,
Nogeze izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho ni igihangange,
akaba rwose akwiriye gusingizwa;
ubwamamare bwe ntibugereranywa.

Kuva mu gisekuru kugera mu kindi bazibukiranye ibyo wakoze,
bamamaze ibigwi byawe.
Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe,
mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza,
rijyana n’ubwiza bwawe.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’Ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 16, 9-15

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati « Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze, izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka. Udahemuka mu bintu byoroheje, ntahemuka no mu bikomeye; naho uhemuka mu bintu byoroheje, ahemuka no mu bikomeye. None se nimuterekana ko muri indahemuka mu matindi y’amafaranga, ni nde uzabashinga ibifite agaciro k’ukuri ? Niba kandi muterekanye ko muri indahemuka mu bintu bitari ibyanyu, ibibagenewe muzabihabwa na nde ? Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri : azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu. »
Abafarizayi bikundiraga amafaranga, bumvise ibyo byose baramukwena. Yezu arababwira ati «Mukunda kwigira intungane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana.»

Publié le