Amasomo yo ku wa 6 w’icya 31 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Abanyafilipi 4,10-19

Narishimye cyane muri Nyagasani mbitewe n’uko ishyaka mumfitiye ryiyongereye; icyakora, murarisanganywe, uretse ko mwari mwarabuze uko muringaragariza. Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite. Nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose, buri gihe, nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena. Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga. Icyakora mwagize neza muntabara mu kaga. Mwebwe kandi, Banyafilipi, murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine. N’ubwo nari ndi i Tesaloniki, mwanyoherereje imfashanyo, ndetse ubugira kabiri.
Mumenye ariko ko nta maturo mparanira; icyo nkurikiranye ni uko inyungu yanyu yiyongera. Ubu mfite ibya ngombwa byose, ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana. Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu.

Zaburi ya 111 (112), 1-2, 5-6, 8a.9

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

agahimbazwa n’amategeko ye!

Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,

ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

 

Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,

ibintu bye aba abigengana ubutungane.

Nta bwo azigera ahungabana bibaho,

azasiga urwibutso rudasibangana.

 

umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga,

Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya;

ubutungane bwe bugahoraho iteka,

akagendana ishema n’ubwemarare.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 16,9-15

Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka.
Udahemuka mu bintu byoroheje, ntahemuka no mu bikomeye; naho uhemuka mu bintu byoroheje, ahemuka no mu bikomeye. None se nimuterekana ko muri indahemuka mu matindi y’amafaranga, ni nde uzabashinga ibifite agaciro k’ukuri? Niba kandi muterekanye ko muri indahemuka mu bintu bitari ibyanyu, ibibagenewe muzabihabwa na nde?
Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.»
Abafarizayi bikundiraga amafaranga, bumvise ibyo byose baramukwena. Yezu arababwira ati «Mukunda kwigira intugane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana.
Publié le