Isomo rya 1: Ubuhanga 18, 14-16 ; 19, 6-9
Igihe ituze ryari ritwikiriye ibintu byose, n’ijoro ririmbanyije, ijambo ryawe ry’irinyabubasha nk’umurwanyi w’indatsimburwa, riva mu ijuru ku ntebe ya cyami risimbukira mu gihugu cyavumwe, ryitwaje inkota ityaye, ari rya teka ryawe ridasubirwaho. Rihageze rirahagarara maze isi yose riyuzuza imirambo : ryakoraga ku ijuru, rigakandagira ku isi.
Koko rero, ibiremwa byose uko bingana muri kamere yabyo, byongeye kuremwa bundi bushya bikurikije amategeko yawe, kugira ngo abana bawe bakomeze kubaho. Nuko babona igihu gitwikiriye ingando, ubutaka bwumutse butumburuka ahahoze amazi, Inyanja y’umutuku ihinduka inzira nyabagendwa, imivumba yibirinduraga ihinduka ikibaya cy’ibyatsi bitoshye, ari na ho umuryango wawe wose wanyuze, urinzwe n’ikiganza cyawe, maze bibonera n’amaso yabo ibikorwa byawe by’agatangaza. Nuko bakwirwa urwuri nk’amafarasi, basimbuka nk’utwana tw’intama bagusingiza wowe Nyagasani, Umukiza wabo.
Zaburi ya 104 (105), 2-3, 36-37, 42-43
R/ Nimwiyibutse ibikorwa bihebuje by’Uhoraho.
Nimumuririmbire, mumucurangire,
Nimuzirikane ibitangaza yakoze ;
nimwishimire izina rye ritagatifu,
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho !
Nyuma anangura icyitwa uburiza cyose mu gihugu,
n’abana b’imfura bibarutse bakiri abasore.
Nuko ahakura abe bitwaje feza na zahabu,
nta n’umwe uhutaye mu miryango yabo.
Koko yibutse isezerano rye ritagalifu,
yagiriye Abrahamu umugaragu we !
Nuko yimura umuryango wishimye,
intore se zisohokana urwamo rw’impundu.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 18, 1-8
Muri icyo gihe, Yezu acira abigishwa be umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa. Nuko aravuga ati « Mu mugi umwe hari umucamanza utatinyaga Imana, ntiyubahe n’abantu. Muri uwo mugi hari n’umupfakazi wazaga kumubwira ati “Nkiranura n’uwo duhora tuburana ! Amwirengagiza igihe kirekire. Ageze aho aribwira ati “N’ubwo ndatinya Imana bwose kandi singire uwo nubaha, uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umutwe.” » Nyagasani arongera ati «Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga. Imana se ni Yo yarangarana intore zayo, ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro ? Ndabibabwiye : izabarenganura vuba. Ariko se, igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi ? »