Isomo rya 1: Ibaruwa ya 3 ya Yohani 1, 5-8
Nkoramutima yanjye, ugaragariza ukwemera kwawe mu byo ukorera abavandimwe, ndetse n’abaturutse ahandi. Abo ni bo babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe mu maso ya Kiliziya. Uzaba ugize neza kandi, nubashakira ibyabafasha mu gukomeza ubutumwa bwabo ku buryo bunyura Imana. Koko rero bahagurukijwe no gukorera Kristu, ntibagira icyo bahabwa n’abatamwemera. Twebwe rero tugomba gufasha abantu nk’abo, kugira ngo tugaragaze ko dufatanyije kogeza Ukuri.
Zaburi ya 111(112), 1-2, 3-4, 5-6
Alleluya!
Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,
agahimbazwa n’amategeko ye!
Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,
ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.
Ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe,
n’ubutungane bwe buhoraho iteka.
Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri,
rumurikira abantu b’intagorama.
Koko impuhwe, ineza n’ubutungane,
ni byo bimuranga.
Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,
ibintu bye aba abigengana ubutungane.
Nta bwo azigera ahungabana bibaho,
azasiga urwibutso rudasibangana.