Isomo rya 1: Yeremiya 11,18-20
Igihe Uhoraho amburiye nkabyumva, ni ho natahuye imigambi mibi yabo. Jyewe nari nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro; sinari nzi ko bangiriye imigambi mibi bagira bati «Nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi!» Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye.
Zaburi ya 7,2-3, 9bc-10, 11-12a.18b
Uhoraho Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye;
ntabara, unkize abankurikirana bose!
Naho ubundi, barampotora nk’intare,
bakantanyaguza, nta we ubatesheje.
Uhoraho, urancire urubanza ukurikije ubutungane,
n’ubuziranenge bwanjye.
Ubugome bw’abagizi ba nabi nibuhoshe,
ukomeze ushyigikire intungane!
Koko rero uzi akari mu mutima no mu nda y’umuntu,
wowe Mana Nyir’ubutabera.
Ingabo inkingira ni Imana ubwayo,
ari na yo mukiza w’abafite umutima utunganye.
Imana ni umucamanza utabera.
Nzashimira Uhoraho ubutabera bwe,
ndirimbe izina ry’Uhoraho, Umusumbabyose.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 7,40-53
Benshi muri rubanda bumvise ayo magambo, bati «Uyu ni we wa Muhanuzi koko.» Abandi bati «Ni Kristu.» Abandi na bo bati «Kristu azaturuke se mu Galileya? Ibyanditswe ntibivuga ko Kristu ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, ko azaturuka ku musozi wa Betelehemu, aho Dawudi yavukiye?» Ibyo bituma rubanda bicamo ibice kubera we. Bamwe muri bo bashakaga kumufata, ariko ntihagira umukozaho n’urutoki. Nuko abagaragu baragaruka basanga abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi; barababaza bati «Ko mutamuzanye ni iki?» Abagaragu barabasubiza bati «Nta muntu wigeze avuga nk’uwo muntu.» Abafarizayi bati «Ese namwe mwashukitse? Hari n’umwe mu Bategetsi cyangwa se mu Bafarizayi wamwemeye? Si rubanda ruriya rutazi amategeko? Ni ibivume.» Umwe muri bo, Nikodemu, wigeze gusanga Yezu mbere, arababwira ati «Harya amategeko yacu apfa gucira umuntu urubanza, batabanje kumwumva ngo bamenye icyo yakoze?» Baramusubiza bati «Mbese nawe uri Umunyagalileya? Uzashishoze, uzasanga ari nta muhanuzi uvuka mu Galileya!» Nuko bose barikubura barataha, umwe iwe, undi iwe.