Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 5 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Ezekiyeli 37,21-28

Uzababwire uti ‘Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye gushaka Abayisraheli, mbavane mu mahanga bari barajyanywemo. Ngiye kubakorakoranya baturuke impande zose, maze mbagarure ku butaka bwabo. Nzabagira umuryango umwe mu gihugu no mu misozi ya Israheli, bazagira umwami umwe ubategeka bose, ubutazongera ukundi kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa se ibihugu bibiri. Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, ibiterashozi byabo ndetse n’ibicumuro byabo. Nzabakiza ubuhemu bagize, mbasukure bazabe umuryango wanjye, nanjye mbe Imana yabo. Umugaragu wanjye Dawudi azababera umwami; bazagire umushumba umwe, bubahirize amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye kandi babikurikize. Bazatura igihugu nahaye Yakobo umugaragu wanjye, igihugu abakurambere banyu bari batuyemo. Bazagituramo bo ubwabo n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo ubuziraherezo; umugaragu wanjye Dawudi azababere umwami iteka ryose. Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro, rizababere isezerano rihoraho. Nzabatuza, mbagwize kandi nshinge Ingoro yanjye rwagati muri bo ubuziraherezo. Nzatura muri bo, mbabere Imana na bo bambere umuryango. Bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho utagatifuza Israheli, igihe Ingoro yanjye izaba iri rwagati muri bo, ubuziraherezo.’»

 

Indirimbo: Yeremiya 31 10 11-12ab 13

Uhoraho araturinda, nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.

Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho,

muryamamaze mu ntara za kure, mugira muti
«Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,
azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.»
Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira,
kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.
Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni;
bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho.

Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,

kimwe n’abasore n’abasaza.
Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,
abagowe mbahe kwidagadura.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 11,45-57

Benshi mu Bayahudi bari baje kwa Mariya, bamaze kubona ibyo Yezu akoze, baramwemera. Abandi muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze. Nuko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bakoranya inama nkuru, baravuga bati «Turabigenza dute, ko uriya muntu akomeza gukora ibitangaza byinshi? Nitumureka agakomeza kuriya, bose bazamwemera, maze Abanyaroma baze badusenyere Ingoro kandi barimbure abaturage.» Umwe muri bo witwaga Kayifa, wari umuherezabitambo mukuru uwo mwaka, arababwira ati «Nta cyo mubyumvamo! Ntimubona ko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfa mu kigwi cy’imbaga, aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke!» Ibyo ntiyabivuze ku bwe; yabitewe no kuba umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka bimuha guhanura, avuga ko Yezu yari agiye gupfira rubanda. Bitari no gupfira rubanda gusa, ndetse no gukoranya abana b’Imana batatanye, akababumbira hamwe. Nuko guhera uwo munsi bashaka uko bamwicisha. Yezu na we ntiyongera kujya agaragara hagati y’Abayahudi, ahubwo ajya ahantu hafi y’ubutayu, mu mugi witwa Efurayimu, agumayo kumwe n’abigishwa be. Icyo gihe, Pasika y’Abayahudi yari yegereje; maze abantu bo mu misozi bajya i Yeruzalemu gukora imihango yo kwisukura, mbere ya Pasika. Bakomeza gushaka Yezu, maze uko bagahagaze mu Ngoro y’Imana, bamwe bati «Kuba ataje mu munsi mukuru mubitekerezaho iki?» Koko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bari bategetse ko, nihagira umenya aho aherereye, ahavuga kugira ngo baze kumufata.
Publié le