Isomo rya 1: Intangiriro 3, 9-24
Muntu yamaze gusuzugura Imana, Uhoraho Imana ahamagara Muntu maze aramubaza ati «Uri hehe? » Undi arasubiza ati «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha.» Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?» Muntu arasubiza ati «Umugore wanshyize iruhande ni we wampaye kuri cya giti ndarya.» Uhoraho Imana abwira umugore ati «Wakoze ibiki? Umugore arasubiza ati «Inzoka yampenze ubwenge, ndarya.» Uhoraho Imana abwira inzoka ati «Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi ; uzakurura inda hasi, maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe. Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.» Abwira umugore ati «Nzongera imiruho yawe igihe utwite maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.» Hanyuma abwira Muntu ati «Kuko witaye ku magambo y’umugore wawe, ukarya ku giti nari nakubujije nkubwira nti “Ntuzakiryeho”, ubutaka buravumwe ku mpamvu yawe. Uzabukuramo ikizagutunga bikugoye, iminsi yose y’ukubaho kwawe; buzakwerera amahwa n’ibitovu, maze uzatungwe n’ibyatsi byo ku gasozi. Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu. Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose. Uhoraho Imana akanira Muntu n’umugore we impu arazibambika ; Uhoraho aravuga ati «Dore Muntu yabaye nk’umwe muri twe, mu kumenya icyiza n’ikibi. Reka atavaho asingira igiti cy’ubugingo, akakiryaho maze akazabaho iteka!» Uhoraho Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni, ngo ajye guhinga ubutaka yari yarakuwemo. Nuko yirukana Muntu, maze mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni ahashyira Abakerubimu bafite inkota y’umuriro wikaragaga, ngo barinde inzira igana ku giti cy’ubugingo.
Zaburi ya 89(90), 2, 3-4, 5-6, 12-13
R/ Nyagasani, watubereye ikiramiro, kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.
Mbere y’uko imisozi ibaho,
isi n’ibiyirih0 byose bitararemwa,
uri Imana iteka ryose rizira iherezo.
Abantu ubasubiza mu mukungugu,
kuko wavuze uti «Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye!»
Mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo wahise,
ni nk’isaha imwe y’ijoro.
Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi,
Bishira mu gitondo nk’icyatsi ;
mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura,
nimugoroba rukarabirana, rugahunguka.
Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,
bityo tuzagire umutima ushishoza.
Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?
Babarira abagaragu bawe.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 8, 1-10
Muri iyo minsi, hongera kuza imbaga y’abantu badafite ibyo Kurya. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «lyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye kandi bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera batariye baragwa mu nzira, kandi muri bo harimo abaturutse kure.» Abigishwa be, baramusubiza bati «lmigati ihagije aba bantu bangana batya umuntu yayikura he muri ubu butayu?» Arababaza ati «Mufite imigati ingahe?» Bati «irindwi.» Nuko ategeka rubanda! kwicara hasi, maze afata ya migati irindwi, ashimira lmana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be ngo bayibahereze. Bayihereza imbaga. Bari bafite n’udufi dukeya; Yezu ashimira Imana, abategeka kutubahereza na two. Nuko bararya barahaga. Hanyuma bakoranya ibisate byasigaye, byuzura inkangara ndwi! Ubwo kandi bari nk’ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera. Aherako ajya mu bwato hamwe n’abigishwa be, agana mu karere ka Dalimanuta.