Amasomo yo ku wa Gatandatu, Icya 8 gisanzwe

Isomo rya 1: Mwene Siraki 51,12-20

Mana yanjye, ni yo mpamvu nzagushimira nkagusingiza, nkarata izina ry’Uhoraho! Nkiri muto mbere y’uko ngenda ibihugu, nashakishije ubuhanga mu isengesho ryanjye, mbusaba ndi imbere y’urusengero, kandi nzakomeza mbusabe igihe cyose nzaba nkiriho. Umutima wanjye wishimiye ururabo rwabwo, rumeze nk’iseri ry’imbuto z’umuzabibu; intambwe yanjye yanyuze inzira iboneye, kuva mu buto bwanjye narabukurikiye. Nabaye ngitega amatwi mpita mbuhabwa, nuko mbiboneramo ubumenyi bwinshi. Nungutse byinshi ari bwo mbikesha, Uwampaye ubuhanga, nanjye nzamuha ikuzo. None rero niyemeje kubukurikiza, naharaniye icyiza,bityo sinzakorwa n’ikimwaro. Narwaniye gutunga ubuhanga, nakurikije amategeko ku buryo bunonosoye, nerekeje ibiganza byanjye ku ijuru, maze nicuza ibyo ntarabumenyaho. Nabwerekejeho umutima wanjye, maze kwisukura mbugeraho; kuva mu ntangiriro niyemeje kubukurikiza, ni yo mpamvu ntazatereranwa.

Zaburi ya 18(19), 8, 9, 10, 11

R/Amateka y’Uhoraho anezereza umutima.

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

Rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

Abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

Akamurikira umuntu.

 

igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

Kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

Byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 11,27-33

Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be bagaruka i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu Ngoro y’Imana, abeherezabitambo bakuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango baramwegera, baramubwira bati«Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» Yezu arababwira ati«Reka nanjye ngire icyo mbabaza kandi munsubize, maze nanjye mbone kubabwira aho ububasha butuma nkora ibyo mubona bukomoka. Batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru cyangwa ku bantu? Nimunsubize!» Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ‘Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu bizatugendekera bite?» Koko rero batinyaga rubanda, kuko bose bahamyaga ko Yohani ari umuhanuzi nyawe. Nuko basubiza Yezu bati «Ntitubizi,» Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwiye aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.» 

Publié le