Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 6 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 18, 23-28

Pawulo yamaze igihe kirekire i Antiyokiya, ahavuye arakomeza azenguruka akarere k’Ubugalati na Furujiya, ashishikaza abigishwa bose. Nuko Umuyahudi witwaga Apolo, kavukire ka Alegisandiriya, agera i Efezi. Akaba umuntu w’umuhanga mu Byanditswe. Yari yarigishijwe inzira ya Nyagasani, akagira n’umwete mu kuvuga ibyerekeye Yezu, kandi akabyigisha uko biri n’ubo yari azi gusa batisimu ya Yohani. Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana. Hanyuma Apolo ashatse kujya muri Akaya, abavandimwe bamutera inkunga kandi bandikira abigishwa b’aho ngo bamwakire neza. Agezeyo agirira akamaro abemeye babikesha ubuntu bw’Imana, kuko yatsindaga impaka Abayahudi ku mugaragaro, abereka mu Byanditswe ko Yezu ari we Kristu.

 

Zaburi ya 46 (47), 2-3, 8-9,10

R/Imana ni yo mwami w’isi yose.

Miryango mwese nimukome yombi,

musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho, Umusumbabyose, ari Ruterabwoba,

akaba Umwami w’igihangange ku isi yose.

 

Imana ni yo mwami w’isi yose,

nimucurange mwimazeyo, mubyamamaze.

Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,

Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane.

 

Abatware b’ibihugu bakoranye,

bashyira hamwe n’umuryango w’Imana ya Abrahamu,

kuko Imana ari yo Nyir’ingabo zose zibaho ku isi,

ikaba yatumbagiye hejuru ya byose.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 16, 23b-28

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri koko : nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha. Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere. Ibyo nabibabwiye mu bigereranyo ; igihe kirageze noneho simbe nkibabwiza ibigereranyo, maze mbabwire neruye ibyerekeye Data. Icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye ; simbabwiye ngo ni jye uzagira icyo mbasabira Data, kuko Data abakundira ko mwankunze kandi mukemera ko nkomoka ku Mana. Nakomotse kuri Data maze nza mu nsi ; none mvuye mu nsi nsanga Data. » 

Publié le