Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 7 gisanzwe

Isomo rya 1: Yakobo 5,13-20

Mbese muri mwe hari ubabaye? Nasenge. Hari uwishimye se? Naririmbe ibisingizo. Mwaba se mwifitemo umurwayi? Nahamagaze abakuru ba Kiliziya bamuvugireho amasengesho bamaze kumusiga amavuta mu izina rya Nyagasani. Isengesho rijyanye n’ukwemera rizakiza uwo murwayi: Nyagasani azamuzahura, kandi niba yarakoze ibyaha, abibabarirwe. Nimwirege ibyaha byanyu bamwe ku bandi, kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Isengesho ry’intungane rigira ubushobozi bwinshi. Dore Eliya yari umuntu nka twe, asabana umwete kugira ngo imvura itagwa, maze koko ntiyagwa mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi atandatu; hanyuma yongera gusaba, maze ijuru rivubura imvura, isi yera imbuto . . . Bavandimwe, niba muri mwe hari uwahabye, maze akitarura ukuri, hanyuma bakamugarura, mumenye ko ugaruye umunyabyaha, akamukura mu nzira yari yarayobeyemo, aba akijije ubuzima bw’umunyabyaha kandi agatsemba ibyaha bitabarika.

Zaburi ya 140(141),1-2,3.8

Uhoraho, ndagutabaza, tebuka umbe hafi!
Jya utega amatwi ijwi ryanjye igihe ngutakiye.
Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe,
n’amaboko ndambuye abe nk’ituro rya nimugoroba.
Uhoraho, genzura irembo ry’ururimi rwanjye,
ushyire umurinzi ku munwa wanjye.

Nyagasani Mana yacu, ni wowe mpanze amaso,

ni wowe mpungiraho, urandinde gupfa!

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,13-16

Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Ndababwira ukuri : umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.

Publié le