Isomo rya 1:Ibyakozwe n’Intumwa 28, 16-20. 23b-24. 28. 30-31
Pawulo ageze i Roma bamwemerera kwicumbikira ukwe, hamwe n’umusirikare wo kumurinda. Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye ; ngo bamare guterana arababwira ati «Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu nshyikirizwa Abanyaroma ! Bamaze gusuzuma ibyo ndegwa bashaka kundekura, kuko basanze nta kibi nakoze gikwiye urupfu. Ariko mbonye Abayahudi babyanze, biba ngombwa ko njuririra Kayizari, nyamara nta cyo ngamije kurega bene wacu. Ngicyo rero icyatumye mbatumiza ngo tuganire. Mu by’ukuri, naboheshejwe iminyururu ku mpamvu y’amizero ya Israheli. » Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi. Bamwe muri bo bemezwa n’ibyo yavugaga, abandi ariko banga kubyemera. Pawulo arababwira ati « Nuko rero, mumenye ko uwo mukiro Imana yawoherereje abanyamahanga, kandi bo bakazawakira !» Pawulo amara imyaka ibiri yose mu icumbi yirihirira, akakira abamugendereraga bose, yamamaza Ingoma y’Imana kandi yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi, kandi ashize amanga.
Zaburi ya 10(11), 4, 5a. 7
R/ Ab’umutima uboneye ni bo bazareba Uhoraho.
Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu,
Uhoraho afite intebe ye y’ubwami mu ijuru ;
ariko amaso ye ntayakura ku bantu,
abasuzumisha indoro ye.
Uhoraho anyurwa n’intungane.
Koko rero Uhoraho ni intungane,
agakunda ubutabera ;
ab’umutima uboneye ni bo bazamureba.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 21, 20-25
Muri icyo gihe, Yezu wazutse yari amaze kubwira Petero iby’urupfu rwe, ruzatuma ahesha Se ikuzo. Petero ahindukiye abona wa mwigishwa Yezu yakundaga aje abakurikiye, ari na we wegamiraga Yezu bari ku meza, akamubaza ati « Nyagasani, ni nde ugiye kukugambanira ?» Petero amaze kumubona abwira Yezu ati «Nyagasani, naho se uyu we bite ?» Yezu aramubwira ati « Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki ? Wowe nkurikira. » Kuva ubwo, iryo jambo rikwira mu bavandimwe ko uwo mwigishwa atazapfa. Nyamara Yezu ntiyavuze ngo ntazapfa, ahubwo ati « Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki ?» Uwo mwigishwa ni we mugabo wemeza ibyo byose, kandi ni we wabyanditse ; byongeye tuzi ko ibyo yemeza ari iby’ukuri. Hari n’ibindi bintu byinshi Yezu yakoze; babyanditse bakabirondora byose, ngira ngo ibitabo byakwandikwamo ntibyakwirwa ku isi yose.