Amasomo yo ku wa Gatandatu – Nyuma y’Ukwigaragaza

Isomo rya 1: 1Yohani 5,14-21

Nkoramutima zanjye, dore rero amizero dufite muri We: nitugira icyo tumusaba, gihuje n’ugushaka kwe, azatwumva. Ubwo rero tuzi ko atwumva mu byo tumusabye ibyo ari byo byose, tunamenyereho ko dutunze ibyo twamusabye. Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze Imana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira. Ubugome bwose ni icyaha, ariko icyaha kibonetse cyose ntikijyana mu rupfu. Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha. Tuzi yuko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bakagengwa na Sekibi. Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho. Twana twanjye, nimwirinde ibigirwamana.

Zaburi ya 149, 1-2, 3-4, 5-6a.9b

R/ Uhoraho ashimishwa n’umuryango we.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
Mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.
Israheli niyishimire Uwayiremye,
Abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori
Bakorera umwami wabo.

Nibasingize izina rye bahamiriza,
Bamuvugirize ingoma n’inanga.
Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,
Ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,
Ndetse bavugirize impundu no ku mairiri yabo,
Bakore mu gahogo barata Imana.
Ngiryo ishema ry’abayoboke b’lmana.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 3,22-30

Ibyo birangiye, Yezu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cya Yudeya, agumanayo na bo, kandi arabatiza. Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni, hafi ya Salimu, kuko hari amazi menshi, abantu bakaza kuhabatirizwa. Icyo gihe, Yohani yari atarafungwa. Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n’Abayahudi bapfa umuhango wo kwiyuhagira. Basanga Yohani, baramubwira bati «Mwigisha, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorudani, ugatanga ubuhamya bumwerekeyeho, dore na we arabatiza, kandi bose baramusanga.» Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru. Ni mwe ntanzeho abagabo b’uko navuze ko ntari Kristu, ahubwo ko natumwe kumuteguriza. Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo binsabye. Koko ni we ugomba gukura, naho jye ngaca bugufi.»

Publié le