Isomo rya 1: 2 Abanyakorinti 11,18.21b-30
Bavandimwe, ubwo benshi biratana ibyo bakesha kamere, reka nanjye nirate. Ibyo abandi batinyutse kwivuga – noneho mvuge nk’umusazi – nanjye ndabitinyutse. Mbese ni Abahebureyi ? Nanjye ndi we ! Ni Abayisraheli ? Nanjye ndi we ! Inkomoko ya Abrahamu ? Nanjye ndi yo ! Mbese bakorera Kristu ? – Reka mvuge amateshwa – Ndabarusha bose ! Mu miruho ? Narabarushije ! Mu buroko ? Incuro nyinshi kubarusha ! Inkoni ? Nakubiswe izitabarika ! Amakuba y’urupfu ? Nayagize hato na hato ! Incuro eshanu Abayisraheli bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda. Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja. Mu gendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mugi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe ! Mu miruho n’iminaniro, mu kurara irondo kenshi, mu nzara n’inyota, mu gusiba kurya kenshi, mu kwicwa n’imbeho no kubura icyo nambara ; ntavuze n’ibisigaye : inkeke ya buri munsi mpagaritswe umutima na za Kiliziya zose ! Ni nde wacogoye, sincike intege ? Ni nde wateshutse, maze simpinde umushyiti ? Niba kwirata ari ngombwa, nziratana intege nke zanjye.
Zaburi ya 33(34), 2-3, 4-5, 6-7
R/ Intungane, Uhoraho azikiza amagorwa yazo yose.
Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime !
Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Nashakashatse Uhoraho aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.
Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6,19-23
Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati «Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi, aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba. Ahubwo mwizigamire ubukungu mu ijuru, aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe. Kuko aho ubukungu bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba uri. Itara ry’umubiri ni ijisho. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Noneho se niba urumuri rukurimo ruhindutse umwijima, uwo mwijima uzangana iki !»