Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 14 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 46,1-7.28-30

Israheli ashyira nzira, ajyana ibyo yari atunze byose. Ageze i Berisheba, atura ibitambo Imana ya se Izaki. Nuko Imana ibwira Israheli imubonekeye nijoro mu nzozi, iti «Yakobo, Yakobo». Na we arasubiza ati «Ndi hano». Iramubwira iti «Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko nzahakugirira umuryango ukomeye. Nzamanukana nawe mu Misiri; byongeye kandi, ni jye uzakuzamurayo. Kandi Yozefu ni we uzahumbya amaso yawe.» Yakobo ava i Berisheba.
Nuko abahungu ba Israheli bashyira se, abana babo, n’abagore babo ku magare Farawo yari yohereje ngo abazane. Bajyana imikumbi yabo n’ibyo bari barungukiye mu gihugu cya Kanahani byose. Nuko Yakobo agenda yerekeza mu Misiri, hamwe n’urubyaro rwe rwose. Abahungu be n’abakobwa be, n’abana babo bose, mbese urubyaro rwe rwose, abajyana mu Misiri. Yakobo atuma Yuda kuri Yozefu ngo bahurire muri Gosheni. Nuko bagera mu gihugu cya Gosheni. Yozefu ateguza igare rye, maze ajya gusanganira se Israheli muri Gosheni. Akimubona, aherako amugwa mu nda, ararira, bishyira kera amuhobera. Israheli abwira Yozefu, ati «Noneho n’aho napfa nta cyo bitwaye, ubwo maze kukubona ukaba ukiriho.»

Zaburi ya 36(37),3-4.18-19.27-28.39-40

Iringire Uhoraho, kandi ugenze neza,
kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro.
Nezezwa n’Uhoraho,
na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.

Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa,
n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo.
Ntibazakorwa n’ikimwaro igihe cy’amage,
n’igihe cy’inzara bazarya bahage.

Irinde ikibi, maze ukore icyiza,
ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;
kuko Uhoraho akunda ibitunganye,
kandi ntatererane abayoboke be.

Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,
ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.
Uhoraho arabafasha, akabarokora,
akabakiza abagiranabi, maze akabarengera,
kuko ari we bahungiyeho.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10,16-23

Dore, mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma.
Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga. Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo.
Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe, ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe. Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. Nibabahiga mu mugi uyu n’uyu, muhungire mu wundi. Ndababwira ukuri: Ntimuzarinda guhetura imigi yose ya Israheli, Umwana w’umuntu ataraza.

Publié le