Amasomo yo ku wa gatanu, icya 16 gisanzwe

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 20, 1-17

Ku musozi wa Sinayi, Imana ibwira Musa aya magambo yose iti « Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara : Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose ; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere, cyangwa n’ibiri hasi ku isi, cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi. Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu binu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzabaravuze izina rye mu bintu by’amanjwe. Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe ; ntuzagire umurimo n’umwe ukora : ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu. Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.

Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

Ntuzice umuntu.

Ntuzasambane.

Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.

Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.

Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»

Zaburi ya 18(19), 8, 9, 10, 11

 R/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka

 Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima ;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye ;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13, 18-23

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye abigishwa be ati «Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga. Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira : Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we. Imbuto yabibwe mu rubuye isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo, nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahara ahindagurika ; iya hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya. Naho imbuto ibibwe mu mahwa yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa. Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho : uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana,undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.»

Publié le