Isomo rya 1: Abalevi 23, 1.4-11.15-16.27.34b-37
Uhoraho abwira Musa, ati: « Iminsi mikuru y’Uhoraho ni iyi ikurikira. Kuri iyo minsi yateganijwe kandi, ni ho muzajya muhamagaza amakoraniro matagatifu. Mu kabwibwi k’umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, ni Pasika y’Uhoraho. Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, hatangira iminsi mikuru y’imigati idasembuye, yagenewe Uhoraho. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye. Ku munsi wa mbere muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. Buri munsi muri iyo irindwi, muzatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa karindwi, ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.» Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nimumara kugera mu gihugu nabahaye, maze mukeza imyaka, muzazanire umuherezabitambo umuba w’amahundo ya mbere y’umusaruro wanyu. Kuva ku munsi ukurikira isabato, mbese kuva ku munsi muzaba mwatuye Uhoraho umuba w’amahundo ya mbere, muzatangire kubara ibyumweru birindwi byuzuye. Nimugeza ku isabato ya karindwi mubara, umunsi uzakurikiraho uzaba ari uwa mirongo itanu. «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’imbabazi. Muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, mwirinde kurya, kandi muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umunsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’amahema. Ni igihe cy’ibirori byo guhesha ikuzo Uhoraho, kigomba kumara iminsi irindwi. Ku munsi wa mbere, ntimuzagire umurimo unaniza mukora, ahubwo muzahamagaze ikoraniro ritagatifu. Icyo cyumweru cyose, muzakimara mutura Uhoraho buri munsi igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa munani, muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze nanone muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Kuri uwo munsi ni ho muzasoza ibirori, ntimuzagire rero umurimo unaniza mukora. Iyo ni yo minsi mikuru y’Uhoraho. Kuri iyo minsi ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze mugatura Uhoraho ibi bikurikira: igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu, igitambo gitwikwa cyangwa ibitambo biseswa, mukurikije imihango ya buri munsi.
Zaburi ya 80 (81),3-4, 5-6ab, 10-11ab
Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako,
mucurange inanga, ijyane n’iningiri;
nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi,
no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori.
Iryo ni itegeko muri Israheli,
ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo,
itegeko yashinze inzu ya Yozefu,
igihe yibasiye igihugu cya Misiri.
Iwawe ntihakabe imana yindi,
ntugapfukamire imana y’imvamahanga!
Ndi Uhoraho, Imana yawe,
yakuvanye mu gihugu cya Misiri.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,54-58
Nuko ajya mu karere k’iwabo, ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati «Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he? Uriya si umwana wa wa mubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda? Bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya byose abikomora he?» Nuko abatera imbogamizi. Yezu ni ko kubabwira ati «Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo.» Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo.