Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 19 gisanzwe

Isomo rya 1: Yozuwe 24,1-13

Yozuwe akoranyiriza imiryango ya Israheli yose i Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’Imana. Yozuwe abwira rubanda rwose, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuga: Abakurambere banyu, Tera, se wa Abrahamu na Nahori, kera bari batuye hakurya y’Uruzi, kandi basengaga ibigirwamana. Nakuye Abrahamu, umukurambere wanyu, hakurya y’Uruzi maze munyuza mu gihugu cya Kanahani cyose, mugwiriza urubyaro kandi muha Izaki. Izaki muha Yakobo na Ezawu, kandi Ezawu mugabira umusozi wa Seyiri. Ariko Yakobo n’abahungu be baramanuka bajya mu Misiri. Hanyuma nohereza Musa na Aroni, kandi mpanisha Misiri ibikorwa byanjye nabakubitishije, noneho mbavanayo. Ba so nabavanye mu Misiri, muraza mugera ku nyanja. Abanyamisiri bakurikiranye ba so kugera ku nyanja y’Urufunzo, bari ku magare no ku mafarasi. Nuko ba so batakira Uhoraho, maze acisha igihu hagati yanyu n’Abanyamisiri, inyanja ayigarura ku Banyamisiri, bose bararohama. Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye mu Misiri, hanyuma mugeze mu butayu muhamara igihe kirekire. Nabinjije mu gihugu cy’Abahemori batuye hakurya ya Yorudani, ariko barabarwanya. Narababeguriye, mwigarurira igihugu cyabo, nabatsembye imbere yanyu. Balaki, mwene Sipori, umwami wa Mowabu, arahaguruka ngo arwanye Israheli; atuma kuri Balahamu mwene Bewori, kugira ngo abavume. Ariko sinashatse kumva Balahamu; byatumye abaha umugisha maze mbakura mu nzara ze.

Mwambutse Yorudani maze mugera i Yeriko, abategetsi b’i Yeriko barabarwanya, Umuhemori, Umuperizi, Umukanahani, Umuheti, Umugirigashi, Umuhivi, n’Umuyebuzi, ariko narababeguriye. Nohereza imbere yanyu amavubi yirukaniraga kure yanyu abami bombi b’Abahemori; si inkota yawe cyangwa umuheto wawe wabikoze. Naguhaye igihugu utavunikiye, n’imigi utigeze wubaka, none ukaba uyibamo; nguha imizabibu n’imizeti utateye, none ukaba urya imbuto zayo.

Zaburi ya 135(136),1-3, 16-18, 21-22.24

Alleluya!

Nimushimire Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

Nimushimire Imana isumba izindi zose,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

Nimushimire Umutegetsi w’abategetsi,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

Nuko yiyoborera umuryango we mu butayu,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

abatsindira abami bakomeye cyane,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

arimbura abami b’ibihangange,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

maze ibihugu byabo abibahaho umunani,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

umunani yageneye Israheli, umuyoboke we,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

maze atugobotora abanzi bacu,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 19,3-12

Nuko Abafarizayi baramwegera, bamubaza bamwinja, bati «Ese biremewe ko umugabo yasenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose?» Arabasubiza ati «Ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore, kandi ko yavuze ati ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa’? Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!» Baramubaza bati «Ariko se, ni iki gituma Musa yategetse gutanga urwandiko rw’isenda mbere yo kwirukana umugore?» Arabasubiza ati «Ni umutima wanyu w’indashoboka watumye Musa abemerera kwirukana abagore banyu, ariko si ko byahoze. Naho jye mbabwiye ko umuntu wese wirukanye umugore we — uretse iyo babanaga bitemewe n’Amategeko— kandi akazana undi, aba asambanye.» Abigishwa baramubwira bati «Niba ari uko bimeze ku mugabo n’umugore, ikiruta ni ukudashaka.» Ni ko kubasubiza ati «Bose ntibumva iyo mvugo, kereka ababihawe bonyine. Koko rero hariho abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, kandi hari n’abandi bigize batyo kubera Ingoma y’ijuru. Ushobora kumva, niyumve!»

Publié le