Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 1, Adiventi

Isomo rya 1: Izayi 29,17-14

Bigenze bityo se, mu gihe gito ishyamba rya Libani

ntiryaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa,

naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba ?

Uwo munsi, ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo,

n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone.

Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho,

n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.

Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome,

abashungerezi bagakozwa isoni,

n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa.

Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo,

abatega abandi imitego mu manza,

n’aboshya intungane gukora nabi.

Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo,

we warokoye Abrahamu, avuze atya:

Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi,

n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima.

Kuko abana babo, babonye ibyo nakoreye muri bo,

bazatagatifuza izina ryanjye,

batagatifuze Nyirubutagatifu wa Yakobo,

bityo bazatinye Imana ya Israheli.

Imitima yahabye izahabuka,

n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa.

Zaburi ya 26 (27), 1, 4abcd, 13-14

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya?

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

iminsi yose y’ukubaho kwanjye,

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari!

Rwose, wiringire Uhoraho!

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,27-31

Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira, zisakuza, ziti «Mwana wa Dawudi , tugirire impuhwe!» Ageze imuhira, impumyi ziramwegera maze arazibaza ati «Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo?» Ziti «Yego, Nyagasani.» Nuko abakora ku maso, avuga ati «Nibibabere uko mubyemera!» Nuko amaso yabo arahumuka. Hanyuma Yezu arabihanangiriza, ati «Mumenye ntihagire ubimenya!» Ariko bo bagitirimuka aho, bamwamamaza muri icyo gihugu cyose.