Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 20 gisanzwe

Isomo rya 1: Ruta 1,1.3-6.14b-16.22

Kera, igihugu kigitegekwa n’abacamanza, inzara yarateye, maze umugabo wari utuye i Betelehemu muri Yuda arasuhuka, we n’umugore we, n’abahungu be babiri. Basuhukira mu gihugu cy’i Mowabu. Elimeleki, umugabo wa Nawomi, aza gupfa; Nawomi asigara aho n’abahungu be bombi. Abo basore bashaka abagore b’Abamowabukazi: umwe yitwaga Oripa, undi akitwa Ruta. Batura muri icyo gihugu imyaka igera ku icumi. Nyuma, Mahiloni na Kiliyoni na bo baza gupfa. Nuko uwo mugore asigara aho, nta bana nta mugabo. Nawomi arahaguruka n’abakazana be bombi, bava mu gihugu cya Mowabu, kuko aho i Mowabu yari yarumvise bavuga ko Uhoraho Imana yari yaragobotse umuryango wayo ikawuha icyo kurya. Hanyuma Oripa asezera kuri nyirabukwe, ariko Ruta we amwihambiraho. Nawomi aramubwira ati «Dore mukeba wawe asubiye iwabo, asanze umuryango we n’imana z’iwabo. Ngaho nawe kurikira mukeba wawe.» Nuko Ruta aramusubiza ati «Wikomeza kumpatira kugusiga ngo nisubirire iwacu, kuko aho uzajya nzajya aho, aho uzarara nkarara aho. Igihugu cyawe kizaba icyanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye. Nguko uko Nawomi yagarutse, we n’umukazana we Ruta w’Umumowabukazi, bavuye mu gihugu cya Mowabu. Icyo gihe bagera i Betelehemu, hari ku mwero w’ingano za bushoki.

Zaburi ya 145 (146),  5-6ab, 6c-7, 8-9a, 9bc-10

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,

maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye!

We Muremyi w’ijuru n’isi,

inyanja n’ibiyirimo byose,

akaba mudahemuka iteka ryose,

akarenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha umugati.

Uhoraho abohora imfungwa,

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane.

 

Uhoraho arengera abavamahanga,

agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,

ariko akayobagiza inzira z’ababi.

 

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,

akaba Imana yawe, Siyoni,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 22,34-40

Abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana. Maze umwe muri bo wari umwigishamategeko amubaza amwinja, ati «Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe?» Aramubwira ati «Uzakunde Nyagasani, Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere. Irya kabiri risa na ryo:Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo Abahanuzi bavuze.»

Publié le