Isomo rya 1: Abanyakolosi 1,15-20
Ni We shusho ry’Imana itagaragara,
Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose,
kuko byose byaremewe muri We,
ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.
Ibigaragara n’ibitagaragara,
Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange:
byose byaremwe na We, kandi ni We byaremewe;
yariho mbere ya byose,
kandi byose bibeshwaho na We.
Ni We kandi Mutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya,
akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye,
kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze;
kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose,
kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose,
ndetse ari We ibigirira,
ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru,
byose ibisakazaho amahoro
aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.
Zaburi ya 99 (100),1-2,3,4,5
Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,
nimumugaragire mwishimye,
nimumusanganize impundu z’ibyishimo!
Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,
ni we waturemye, none turi abe,
turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.
Nimutahe amarembo ye mumushimira,
mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,
mumusingize, murate izina rye.
Kuko Uhoraho ari umugwaneza,
urukundo rwe ruhoraho iteka,
ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,33-39
Muri icyo gihe, Abafarizayi n’abigishamategeko babwiye Yezu bati “Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera!” Ariko Yezu arabasubiza ati “Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo? Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi bazasiba kurya.” Yungamo abacira uyu mugani ati “Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje! Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa. Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya. Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ‘Divayi imaze iminsi ni yo nziza.’”