Amasomo yo ku wa gatanu, icya 23 gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Timote 1, 1-2.12-14

Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana Umukiza wacu, na Kristu Yezu amizero yacu babishatse, kuri Timote, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu kwemera : nkwifurije ineza, impuhwe n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umwami wacu. Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa maze akantorera kumukorera, jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera. None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu.

Zaburi ya 15(16), 1-2a.5, 7-8, 2b-11

 R/ Uhoraho, ni wowe munani wanjye n’umugabane wanjye !

 Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho ndamubwiye nti « Ni wowe Mutegetsi wanjye,

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

uko nzamera ni wowe ukuzi. »

Ndashimira Uhoraho ungira inama,

ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.

Nta mahirwe yandi nagira atari wowe,

uzamenyesha inzira y’ubugingo ;

hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,39-42

Abacira n’umugani, ati «Harya impumyi ishobora ite kurandata indi mpumyi? Aho zombi ntizagwa mu mwobo? Nta mwigishwa usumba umwigisha we; ahubwo umwigishwa wese ushyitse azamera nk’umwigisha we.
Witegerereza iki akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe, kandi umugogo uri mu jisho ryawe ukawirengagiza? Washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ’Muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabona neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe.
Publié le