Isomo rya 1: 1 Timote 6,2c-12
Nkoramutima yanjye, ngibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi. Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira Imana, azaba ari umuntu wahumishijwe n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakimbirane, gutukana, gukekana nabi, n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu. Yego nanone gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi cyane, ariko ku muntu wishimiye ibyo afite. Koko rero, nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho. Igihe rero dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo. Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo. Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho, byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.
Zaburi ya 48( 49),6-7, 8-9, 17-18, 19-20
Ni kuki nagira ubwoba mu minsi mibi,
ngatinya ubugome bw’inyaryenge zinkikije,
cyangwa abantu biringira ubukungu bwabo,
maze bakiratana ko batunze byinshi?
Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure,
cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate.
N’uwatanga ibingana bite ngo agure ubuzima,
namenye ko amaherezo buzazima burundu.
Ntibikagukange rero nubona umuntu abaye umukire,
n’ubwamamare bwe bukagenda bwiyongera;
18kuko umunsi yapfuye, nta na kimwe azajyana ikuzimu,
n’icyubahiro yari afite ntazakimanukana iyo ngiyo.
Akiriho yajyaga yirya icyara, akishimagiza,
ati «Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye!»
Nyamara ntazabura kujya aho abakurambere be bagiye,
bo batazongera kubona izuba ukundi!
Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri,
amera nk’itungo ryanogotse!
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,1-3
Nuko Yezu ashyira nzira, azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara; barimo Mariya bise Madalena, wari wameneshejwemo roho mbi ndwi; hari na Yohana muka Shuza, umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite.