Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati 3,6-14
Bavandimwe, nk’uko Abrahamu yemeye Uhoraho bigatuma aba intungane, mubimenye rero: abemera ni bo bana ba Abrahamu. Ibyanditswe byabibonye kare ko Imana izatagatifuza amahanga ku mpamvu y’ukwemera, byo byahanuriye Abrahamu ngo «Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.» Bityo rero, abemera bahabwa umugisha hamwe na Abrahamu w’umwemezi. Naho abitwaza ibikorwa by’amategeko, bikururira umuvumo kuko byanditswe ngo «Arakaba ikivume utuzuza ibyanditswe byose mu Gitabo cy’Amategeko.» Ni ikintu kigaragara kandi ko mu maso y’Imana, nta muntu n’umwe waba intungane abikesha amategeko kuko «intungane izabeshwaho n’ukwemera.» Amategeko kandi ntahuje n’ukwemera yo avuga ngo «umuntu uzubahiriza ibyo, bizamubeshaho.» Kristu yadukijije umuvumo w’amategeko, yihindura umuvumo ari we, ari twe agirira, kuko byanditswe ngo «Umanitse ku giti wese ni umuvumo.» Ibyo ari ukugira ngo umugisha wa Abrahamu usesekare ku mahanga muri Kristu Yezu, kandi duhabwe mu kwemera Roho twasezeranijwe.
Zaburi ya Zab 110(111),1-2 , 3-4, 5-6
Alleluya!
Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,
mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.
Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,
ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.
Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,
kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.
Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,
Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.
Abamwubaha abaha ibibatunga,
akibuka iteka Isezerano rye.
Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,
igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.