Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 28 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 4, 1-8

Bavandimwe, twavuga iki ku mukurambere wacu Abrahamu? Hari icyo yaba yararonse ku bw’umubiri ? Niba Abrahamu yarabaye intungane abikesheje ibyo yakoze, akwiriye  kubyirata, usibye imbere y’Imana. Nonese ibyanditswe bivuga iki? Ngo « Abrahamu yemera Uhoraho, bituma aba intungane. » Umuntu kandi ukoze umurimo, igihembo ntagihabwa ku buntu, ahubwo barakimugomba. Naho utagize icyo akora, ariko akemera uha umunyabyaha kuba intungane, uko kwemera kwe kuzamuha ubutungane. Nk’uko Dawudi avuga amahirwe y’umuntu Imana iha kuba intungane kandi nta bikorwa, ati « Hahirwa abababariwe ibicumuro, maze ibyaha byabo bikarenzwaho. Hahirwa umuntu Nyagasani adashinja icyaha.»

 Zaburi ya 31(32), 1-2, 5ab, 7b.11

 R/  Hahirwa umuntu Nyagasani adashinja icyaha.

 Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,

icyaha yakoze kikarenzwa amaso !

Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,

n’umutima we ntugire uburiganya.

 

Ni bwo rero nkwirezeho icyaha cyanjye,

sinazinzika amafuti yanjye.

Naravuze nti « Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye.»

 

Uhoraho, utuma mpanika indirimbo z’abarokowe.

Ntungane, nimwizihirwe munezezwe n’Uhoraho,

mudabagire mu byishimo,

muvuze impundu mwese abanyamutima uboneye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12, 1-7

Muri icyo gihe, abantu bageze ku bihumbi n’ibihumbi barakorana ndetse barabyigana. Yezu abanza kubwira abigishwa be ati «Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi ! » ashaka kuvuga uburyarya bwabo. Arongera ati «Nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Kuko ibyo mwavugiye mu mwijima bizumvikana ku mugaragaro, n’ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorera bizatangarizwa ahirengeye. Mwe ncuti zanjye reka mbabwire : ntimugatinye abica umubiri, nyuma ntibagire ikindi bashobora kubatwara. Ahubwo reka mbabwire uwo mukwiye gutinya : mutinye Umara kwica agashobora no kubaroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye : Uwo nguwo muzajye mumutinya. Mbese ibishwi bitanu ntibigura uduceri tubiri ? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa. Mwebweho ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze. Ntimugatinye rero : murushije agaciro ibishwi byinshi.

Publié le