Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 28 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi 1, 11-14

Bavandimwe, ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe
ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose,
kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu,
tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.
Namwe rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri,
ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera,
ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso
cya Roho Mutagatifu wasezeranywe,
ari na We musogongero w’umugabane twagenewe,
ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye,
ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.

Zaburi: 32(33), 1-2, 4-5, 12-13

 

Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho!

Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,

hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!

 

Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru,

akabona bene muntu bose.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,1-7

Nuko abantu bageze ku bihumbi n’ibihumbi barakorana ndetse barabyigana. Yezu abanza kubwira abigishwa be ati «Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi!» ashaka kuvuga uburyarya bwabo. Arongera ati «Nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Kuko ibyo mwavugiye mu mwijima bizumvikana ku mugaragaro, n’ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorera, bizatangarizwa ahirengeye.
Mwe ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri, nyuma ntibagire ikindi bashobora kubatwara. Ahubwo reka mbabwire uwo mukwiye gutinya: mutinye Umara kwica agashobora no kubaroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye: Uwo nguwo muzajye mumutinya. Mbese ibishwi bitanu ntibigura uduceri tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa. Mwebweho ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze. Ntimugatinye rero: murushije agaciro ibishwi byinshi.
Publié le