Isomo rya 1: Abanyaroma 7, 18-25a
Bavandimwe, nzi neza ko icyiza kitandimo kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira. Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora. Niba rero icyo ndashaka ari cyo nkora, ntibikibaye jyewe ugikora ahubwo ni icyaha gituye muri jye. Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko ko ikibi ari cyo kimbangukira. Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, nyamara nkabona irindi tegeko muri jyewe rirwanya itegeko ry’umutima wanjye, ku buryo ndi imbohe y’itegeko ry’icyaha rindimo. Mbega ngo ndaba umunyabyago ! Ni nde uzankiza uyu mubiri wagenewe gupfa ? Imana ishimwe muri Yezu Kristu Umwami wacu !
Zaburi ya 118 (119), 66.68, 76-77, 93-94
R/ Mana yanjye, unyigishe ugushaka kwawe.
Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi,
kuko niringiye amatangazo yawe.
Uri umugwaneza n’umugiraneza,
unyigishe ugushaka kwawe.
Urukundo rwawe ni rwo rwampoza,
Nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe.
Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho,
kuko amategeko yawe antera ubwuzu.
Sinzigera nibagirwa amabwiriza yawe,
kuko ari yo untungishije.
Ndi uwawe unyirokorere,
kuko ndangamiye amabwiriza yawe.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12, 54-59
Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati « Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti “Imvura iraza kugwa”, kandi bikaba. N’iyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti “Haraza kuba ubushyuhe, kandi bikaba. Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe ? Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora? Nuko rero, nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora na we mukiri mu nzira hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge. Ndabikubwiye: ntuzafungurwa utishyuye kugeza ku isenge rya nyuma.»