Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi 4,1-6
Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose.
Zaburi ya 23(24), 1-2, 3-4ab, 5-6
Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,
yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.
Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.
Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
maze agahagarara ahantu he hatagatifu?
Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.
Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12, 54-59
Arongera abwira rubanda ati «Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti ‘Imvura iraza kugwa’, kandi bikaba. N’iyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti ‘Haraza kuba ubushyuhe’, kandi bikaba. Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe?
Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora? Nuko rero, nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora na we mukiri mu nzira, hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge. Ndabikubwiye: ntuzafungurwa utishyuye kugeza ku isenge rya nyuma.»