Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 2, Adiventi

Isomo rya 1: Izayi 48, 17-19

Avuze atya Uhoraho, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye: Ni jye Uhoraho, Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakuyobora mu nzira unyuramo. Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja; urubyaro rwawe rwari kuzangana nk’umusenyi, abagukomokaho bakangana nk’urusekabuye; izina ryawe ntiryari kuzasibangana, cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye.

Zaburi ya 1 , 1ab.2, 3,4.6

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

Akirinda inzira y’abanyabyaha,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

Kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana,

Uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 11,16-19

Yezu abwira rubanda ati « Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande? Bameze nk’abana bicaye ku bibuga, bagahamagara abandi, bati ‘Twavugije umwironge, maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’ Koko rero Yohani yaje atarya, atanywa, bati ‘Yahanzweho!’ Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, bati ‘Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo. »

Publié le