Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 3 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Hozeya 14, 2-10

Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe,
kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe.
Garukira Uhoraho, umubwire uti
«Duhanagureho ibicumuro byose
maze wakire ikiri cyiza.
Aho kugutura ibimasa ho ibitambo,
tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu.
Ashuru ntizongera kudukiza ukundi,
ntituzongera kugendera ku mafarasi,
cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu
tuti ‘Uri Imana yacu!’
kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe!»
— Nzabakiza ubugambanyi bwabo,
mbakunde mbikuye ku mutima,
kandi sinzongera kubarakarira ukundi.
Israheli nzayimerera nk’ikime,
irabye indabyo nk’iza lisi,
kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani.
Imicwira yayo izasagamba,
ubwiza bwayo bumere nk’ubw’umuzeti,
n’impumuro yayo imere nk’iya Libani.
Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye,
bongere bashibuke nk’ingano,
barabye indabyo nk’umuzabibu,
kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani.

Efurayimu izavuga iti «Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!»
Ni koko ndayumva kandi nkayitaho,
meze nk’umuzonobari utohagiye,
ni jyewe ukesha umusaruro.
Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu,
cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye?
Inzira z’Uhoraho ziraboneye, zikagenderwamo n’intungane,
naho abahemu bakaziteshuka.

Zaburi ya 80(81), 6c-8a.8bc-9.10-11ab.14.17

Ndumva imvugo idasanzwe ngo
«Urutugu rwe naruruhuye umuzigo,
n’ibiganza bye birekura agatebo!
Igihe untakambiye uri mu kaga, ndagutabara;

ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba,
nkugeragereza ku mazi y’i Meriba.
Umva, muryango wanjye, nkuburire,
Israheli, iyaba washoboraga kunyumva!

Iwawe ntihakabe imana yindi,
ntugapfukamire imana y’imvamahanga!
Ndi Uhoraho, Imana yawe,
yakuvanye mu gihugu cya Misiri;
wasamure cyane umunwa wawe, nzawuzuza.

Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga!
Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye,
Naho umuryango wanjye nkawutungisha ingogore y’ingano,
maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare!»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,28b-34

Umwe mu bigishamategeko wari wumvise bajya impaka, abonye ko Yezu abashubije neza, aramwegera aramubaza ati «Itegeko riruta ayandi ni irihe?» Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri:Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda . Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.» Uwo mwigishamategeko aramubwira ati «Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.» Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati «Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.» Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza.

Publié le