Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 3 gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 10, 32-39

Bavandimwe, nimwibuke uko mwatangiye mukimara kubona urumuri, ukuntu mwarwanye intambara ikomeye kandi ibabaje: rimwe mushungerwa mu bitutsi no mu bitotezo, ubundi mwifatanya n’abagirirwaga ayo marorerwa. Kandi koko mwasangiye ububabare n’abafunzwe, mwakirana ibyishimo isahurwa ry’ibintu byanyu, kuko mwari muzi ko mufite ubukungu bwisumbuyeho kandi buzahoraho.Amizero yanyu ntagacogore, azabahesha ingororano ikomeye. Ubu icyo mukeneye ni ubutwari, buzabafasha kuzuza ugushaka kw’lmana no kuronka ibyiza mwasezeranijwe. Kuko «hasigaye akanya gato, ndetse gatoya cyane, maze Ugomba kuza akaza bidatinze. Intungane yanjye izabeshwaho n’ukwemera; nyamara niba inyuze ukwayo, ntizongera guhimbaza umutima wanjye.» Twebweho ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworama, ahubwo turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe.

Zaburi ya 36(37) 3-4, 5-6, 23-24, 39-40ac

R/ Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho.

Iringire Uhoraho kandi ugenze neza,

kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro.

Nezezwa n’Uhoraho,

na We azaguha icyo umutima wawe wifuza.

Yoboka inzira igana Uhoraho,

umwiringire: na we azakuzirikana,

maze ubutungane bwawe abugaragaze

n’ubutabera bwawe bumere nk’amanywa y’ihangu.

 

Uhoraho ni we utuma umuntu ashingura intambwe,

maze inzira anyuzemo ikamuhira;

iyo atsikiye ntatembagara,

kuko Uhoraho ari we umufashe ukuboko.

Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,

Ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.

Uhoraho arabafasha, akabarokora,

Kuko ari we bahungiyeho.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,26-34

Muri icyo gihe, Yezu abwirira rubanda mu migani ati «Iby’Ingoma y’Imana byagereranywa n’umuntu watera imbuto mu gitaka. Yasinzira cyangwa yaba maso, haba nijoro cyangwa ku manyvva, izo mbuto ntizihwema kumera no gukura, we atazi uko bigenda. Igitaka ku bwacyo kibanza kumera ingemwe, hanyuma zikagengarara, hanyuma imbuto z’ingano zikuzura mu mahundo. Izo mbuto zamara kwera, ako kanya bakazitemesha urusaruzo, kuko imyaka iba yeze.» Yezu arongera ati «Iby’Ingoma y’Imana twabigereranya n’iki, cyangwa se twabivuga mu wuhe mugani? Bimeze nk’imbuto ya sinapisi ibibwa mu gitaka, ari ntoya kurusha imbuto zose ziba ku isi; ariko yamara kubibwa, igakura ikaruta ibindi bihingwa byose, ikagira amashami manini, bigatuma inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu gicucu cyayo.» Nguko uko yabigishaga Ijambo ry’Imana abacira imigani myinshi, iringaniye n’ibyo bashoboraga kumva. Kandi ntiyigishaga adaciye imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye.

Publié le