Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 30 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 9, 1-5

Bavandimwe, 1ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen.

Zaburi ya 147 (147b), 12-13, 14-15, 19-20

R/ Yeruzalemu, amamaza Uhoraho.

Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,
Siyoni, singiza Imana yawe !
Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.

Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,
aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.
Yoherereza amategeko ye ku isi,
ijambo rye rikihuta bitangaje.

Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,
agatangariza Israheli amategeko ye.
Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,
Ngo ayamenyeshe amateka ye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14, 1-6

Muri icyo gihe, ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima. Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati « Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe?» Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera. Arangije arababwira ati « Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato?» Nuko babura icyo basubiza.

Publié le