Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 30 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Abanyafilipi 1,1-11

Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse, no mu masengesho yanjye yose buri gihe mbasabira mwese nishimye, kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu. Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho. Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere. Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose, wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu: Imana ubwayo nyitanzeho umugabo! Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.

Zaburi ya 110(111), 1-2, 3-4, 5-6

Alleluya!

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

 

Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,

kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.

Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,

Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.

 

Abamwubaha abaha ibibatunga,

akibuka iteka Isezerano rye.

Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,

igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.

 

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14,1-6

Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima. Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati «Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe?» Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera. Arangije arababwira ati «Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato?» Nuko babura icyo basubiza.
Publié le