Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 31 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 15, 14-21

Bavandimwe banjye, nzi neza ko namwe ubwanyu mwuje ingeso nziza, ko mwuzuye ubumenyi bwose, ko mushobora ubwanyu kujijurana. Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa, hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire y’Imana yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana. Ni cyo gituma nshobora kwirata muri Kristu Yezu ibyo nkorera Imana. Kuko ntagira icyo niratana usibye icyo Kristu ubwe yankoresheje, ari mu magambo, ari mu bikorwa, mu bubasha bw’ibimenyetso n’ibitangaza, no mu bubasha bwa Roho kugira ngo amahanga yumvire Imana. Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu. Nirinze ariko kuyamamaza ahandi handi usibye aho izina rya Kristu ritazwi, kugira ngo ntavaho nubaka mu kibanza cy’undi, nk’uko byanditswe ngo «Abatamumenyeshejwe bazamubona, n’abatamvumvise bazamumenya.»

Zaburi ya 97 (98), 1, 2-3ab, 3c-4
R/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe mu maso y’amahanga.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi,
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 16, 1-8

Muri icyo gihe, Yezu akomeza kubwira abigishwa be ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. Aramuhamagaza aramubwira ati “Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu.” Nuko uwo munyabintu aribaza ati “Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye ? Guhinga? Sinabishobora. Gusabiriza? Binteye isoni. Mbonye uko nzabigenza, kugira ngo nimara kuva mu bintu bye nzabone abanyakira iwabo.” Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati “Databuja umufitiye umwenda ungana iki ?” Undi aramusubiza ati “Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.” Umunyabintu aramubwira ati “Akira urupapuro rwawe, wicare wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.” Hanyuma abaza undi ati “Wowe se urimo mwenda ki ?” Aramusubiza ati “Imifuka ijana y’ingano.” Aramubwira ati “Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.” Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko abana b’iyi si mu mibanire yabo, barusha ubwenge abana b’urumuri.»

Publié le