Isomo rya 1: Abanyafilipi 3,17-21; 4,1
Mwese, bavandimwe, mugenze nkanjye, kandi mwitegereze abakurikira urugero tubahaye. Koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira: hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu. Amaherezo yabo ni ukorama; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa. Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu, We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwo kwigarurira byose. Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!
Zaburi ya 121 (122), 1-2, 3-4ab, 4cd-5
Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!»
None urugendo rwacu rutugejeje
ku marembo yawe, Yeruzalemu!
Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango ya Israheli,
imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro,
gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe.
Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.