Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 32 gisanzwe

Isomo rya 1: Ubuhanga 13,1-9

Koko rero, abo bantu bose batageze ku bumenyi bw’Imana, berekanye intege nke za kamere yabo ; batwawe n’ibintu bigaragara ntibashobora kumenya Uriho, bitegereza ibyo bikorwa, ariko ntibabimenyeramo Uwabihanze. Ahubwo birebeye umuriro, umwuka, umuyaga woroheje, urujeje rw’inyenyeri, imivumba y’amazi n’ibinyarumuri byo mu kirere, baba ari byo bita imana zitegeka isi. Ubwo bashutswe n’uburanga bwabyo bwatumye babifata nk’imana, ntibamenyeraho ko Umugenga wabyo abisumba kure, kuko Uwabiremye ari na we nkomoko y’uburanga. Niba kandi ububasha bwabyo n’imbaraga zabyo byarabatangaje, bari guhera kuri ibyo bigaragara, bakumviraho ukuntu Uwabihanze abisumbya kure ububasha. 

Koko rero ubuhangange n’uburanga bw’ibyaremwe, biducira amarenga atuma turangamira Uwabihanze. Nyamara abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane, kuko wenda bayobaguritse bashakashaka Imana, kandi bifuza kuyigeraho. Uko bagatuye rwagati mu biremwa byayo, bagaharanira kubimenya neza, ni na  ko batwawe n’uburanga bwabyo, kuko ibyo babonaga basangaga ari byiza cyane ! Ariko kandi na bo ntibakwiye kubabarirwa, kuko niba baragize ubwenge bwo gusesengura imibereho y’ibyaremwe, ni kuki batashoboye kumenya hakiri kare Umugenga w’ibyo byose ? 

 

Zaburi ya 18 (19), 2-3, 4-5

 R/ Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho !

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

 

Nanone nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana !

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

Ivanjili ya Mutagatifu  17, 26-37

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati « Mbese nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose. Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza kandi barahingaga, bakubaka ; ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho. Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira. Nimwibuke umugore wa Loti ! Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana. Ndabibabwiye : muri iryo joro abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare. Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare. »  Abigishwa ni ko kumubaza bati « Ibyo bizabera hehe, Nyagasani? » Arabasubiza ati «Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira.»

Publié le