Isomo rya 1: Ibyahishuwe 10,8-11
Nuko rya jwi nari numvise rituruka mu ijuru, ryongera kumbwira riti «Genda ufate agatabo kabumbye, kari mu kiganza cy’umumalayika, uhagaze ku nyanja no ku isi.» Nuko ndatambuka nsanga wa mumalayika, musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati «Kakire maze ukarye. Mu nda yawe karagusharirira, ariko mu kanwa kawe hararyohera nk’ubuki.» Mpera ko rero mfata ako gatabo ngahawe n’uwo mumalayika, maze ndakarya. Mu kanwa kari karyohereye nk’ubuki, ariko maze kukamira, mu nda yanjye harasharirirwa. Nuko barambwira bati «Ni ngombwa ko wongera guhanurira ibihugu, amahanga, indimi, n’abami benshi.»
Zaburi ya 118(119), 14.24, 72.103, 111.131
Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe
kuruta uko ubukire butera ibyishimo.
Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,
imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.
Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi
by’amasikeli ya zahabu na feza.
Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera,
kurusha ubuki mu kanwa kanjye!
Ibyemezo byawe ni byo murage wanjye,
ni na byo byishimo by’umutima wanjye.
Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure,
kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.