Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 34 gisanzwe

Isomo rya 1: Daniyeli 7,2-14

Jyewe Daniyeli, nijoro nariho nitegereza ibyo nabonaga. Nuko mbona imiyaga ine yo mu kirere yahungabanyaga inyanja nini; ibikoko bine nyamunini kandi bidahuje amoko bisohoka mu nyanja. Icya mbere cyasaga nk’intare, kikagira n’amababa nk’aya kagoma. Uko nakakitegereje, mbona kivanyweho amababa yacyo, gihagurutswa ku butaka maze gihagararira ku maguru yacyo nk’umuntu, kandi gihabwa n’umutima nk’uw’umuntu. Ubwo mbona igikoko cya kabiri giteye ukwacyo cyasaga nk’ikirura, cyari gihagarariye ku ruhande rumwe kandi kijinyitse imbavu eshatu mu menyo yacyo. Nuko kirabwirwa ngo «Haguruka uconshomere inyama zitagira ingano!» Hanyuma ngo ndebe mbona ikindi gikoko cyasaga n’ingwe, cyari gifite ku mugongo amababa ane y’igisiga kikagira n’imitwe ine, maze gihabwa ubutegetsi. Nijoro na bwo nariho nitegereza ibyo nabonaga, mbona igikoko cya kane giteye ubwoba kikagira n’imbaraga zihebuje; cyari gifite n’amenyo manini y’ibyuma; kigaconshomera, kikajajanga maze ibisigaye kikabiribata n’ibinono byacyo. Cyari gitandukanye rwose na bya bikoko bya mbere, kikagira n’amahembe cumi.

Uko nakitegereje ayo mahembe yacyo, mbona hagati yayo hameze irindi hembe ritoya, amahembe atatu muri amwe ya mbere ahita avanwaho. Nuko kuri iryo hembe mpabona amaso nk’ay’umuntu n’umunwa wavugaga ibintu bikomeye! Uko nakitegereje, mbona intebe z’ubucamanza ziratewe, maze Umukambwe aricara. Umwambaro we wereranaga nk’urubura, imisatsi ye yera nk’ubwoya bw’intama. Intebe ye y’ubwami yari indimi z’umuriro, inziga zayo ari nk’umuriro ugurumana. Uruzi rw’umuriro rwaravubukaga, maze rugatemba imbere ye. Urujya n’uruza rw’amagana n’amagana bariho bamukorera, ibihumbi n’ibihumbi bihagaze imbere ye. Ubwo urubanza rurashingwa, maze ibitabo birabumburwa.

Nakomeje kwitegereza kubera urusaku rw’ibintu bikomeye rya hembe ryavugaga; nuko mbona cya gikoko kirishwe, kiratsiratsizwa maze kijugunywa mu nkongi y’umuriro. Ibindi bikoko na byo binyagwa ubutegetsi, ariko byongererwa iminsi yo kubaho kuzageza igihe cyagenwe. Nijoro kandi nariho nitegereza ibyo nabonaga: mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk’Umwana w’umuntu. Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa imbere ye. Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe, ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.

 

Indirimbo ya Daniyeli 3,75,76,77,78,79,80,81

Misozi n’imirenge, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Ibimera byose byo ku isi, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Masoko, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Nyanja n’inzuzi, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Mafi manini n’ibyinyagambura mu mazi byose,

nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Nyoni zo mu kirere mwese, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Ibikoko n’udusimba twose, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,29-33

Nuko abacira umugani ati «Nimwitegereze umutini n’ibindi biti. Iyo birabije, mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje. Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Ingoma y’Imana yegereje. Ndababwira ukuri: iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye.33Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.

Publié le