Isomo rya 1: Ibyahishuwe 20, 1-4.11-15; 21, 1-2
Nuko mbona umumalayika wamanukaga mu ijuru, afite mu kiganza urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini. Afata cya Gikoko, Inzoka ya kera na kare, ari yo Sekibi na Sekinyoma, maze arakiboha ngo kigume ku ngoyi imyaka igihumbi . Nuko akiroha mu nyenga, arahafunga, arahadanangira, kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga, kuzageza ko hashira imyaka igihumbi; ariko hanyuma y’ibyo, kigomba kuzarekurwa igihe gitoya. Mbona kandi intebe; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima , maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi. Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi. Hanyuma mbona abapfuye, abakuru n’abato, bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami ; nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa ikindi gitabo, ari cyo cy’ubugingo; maze abapfuye bacirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo byanditswe muri ibyo bitabo. Inyanja irekura abapfuye bayirimo, Urupfu n’Ukuzimu na byo birekura abapfuye byari bifite, maze buri wese acirwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye. Nuko Urupfu n’Ukuzimu birohwa mu nyenga y’umuriro. Iyo nyenga y’umuriro rero, ni yo rupfu rwa kabiri. Kandi n’umuntu wese utari wanditse mu gitabo cy’ubugingo, na we yaroshywe muri iyo nyenga y’umuriro. Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho . Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we.
Zaburi ya 83(84), 2-3, 4, 5-6, 11
Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu!
Umutima wanjye wahogojwe
no gukumbura inkomane z’Uhoraho;
umutima wanjye n’umubiri wanjye,
biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.
Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,
n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,
ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
Mwami wanjye, kandi Mana yanjye!
Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,
bakagusingiza ubudahwema!
Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe,
bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe.
Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe
undutira iyindi igihumbi namara ahandi,
mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye,
aho gutura mu mahema y’abagiranabi.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,29-33
Nuko abacira umugani ati «Nimwitegereze umutini n’ibindi biti. Iyo birabije, mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje. Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Ingoma y’Imana yegereje. Ndababwira ukuri: iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.