Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 5 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 3, 1-8

Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi, Uhoraho yari yarahanze. Ibaza umugore iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?» Umugore asubiza inzoka ati «Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho, naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani, Imana yaravuze iti “Ntimuzaziryeho, ntimuzazikoreho, ejo mutazapfa.”» Inzoka ibwira umugore iti «Gupfa ntimuzapfa! Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka maze mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.» Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya. Nuko amaso yabo bombi arahumuka, bamenya ko bambaye ubusa. Nuko badodekanya amababi y’umutini maze barayacocera. Ngo bumve Uhoraho Imana wagendagendaga mu busitani mu mafu y’igicamunsi, umugabo n’umugore we bihisha Uhoraho Imana mu biti by’ubusitani.

Zaburi ya 31(32), 1-2, 5cd, 6, 7

R/ Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye.

Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,

icyaha yakoze kikarenzwa amaso!

Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,

n’umutima we ntugire uburiganya.

 

Naravuze nti«Ngiye kubwira uhoraho ibicumuro byanjye»,

maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye. .

 

Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje,

Igihe cyose aje akugana.

N’aho amazi y’umwuzure yasendera,

Nta bwo ateze kumugeraho.

 

Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba,

Ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7, 31-37

Muri icyo gihe, Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galilea yerekeje kuri Dekapoli. Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. Amuvana muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko , acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. Hanyuma yubura amaso; ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata », bikavuga ngo «Zibuka». Ako kanya amatwi arazibuka, n’ururimi rwe ruragobodoka maze atangira kuvuga neza. Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza akaba ari ko barushaho kubyamamaza. Bagatangara cyane bakavuga bati « Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga.».

Publié le