Isomo rya 1: Mwene Siraki 44, 1.9-13
Mureke dusingize abantu bacu b’ibyamamare, ba bakurambere bacu uko ibisekuru byabo byagiye bisimburana. Hari kandi n’abibagiranye burundu, barazimira nk’aho batabayeho, bahinduka nk’aho batigeze babaho, kimwe n’abana babakurikiye. Nyamara ariko dore abantu baranzwe n’ineza, ibikorwa byabo by’ubutungane ntibyibagiranye. Ababakomokaho bakomeza umurage mwiza, ari wo uranga n’urubyaro rwabo. Ababakomokaho bibanda ku masezerano, bakayatoza n’abana babo. Urubyaro rwabo ruzabaho iteka, n’ikuzo ryabo ntirizasibangana.
Zaburi ya 149, 1-2, 3-4,5-6a.9b
R/Uhoraho ashimishwa n’umuryango we.
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.
Israheli niyishimire Uwayiremye,
abahungu b’i Siyoni bahimbazwe
n’ibirori bakorera umwami wabo.
Nibasingize izina rye bahamiriza,
bamuvugirize ingoma n’inanga.
Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,
ab’intamenyekana akabahaza umukiro.
Bayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,
ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;
bakore mu gahogo barata Imana.
Ngiryo ishema ry’abayoboke b’lmana!
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 11,11-25
Muri icyo gihe, Yezu amaze kwakiranwa impundu nyinshi agera i Yeruzalemu, yinjira mu Ngoro y’Imana. Amaze kwitegereza byose hirya no hino, umugoroba ukubye arasohoka, ajyana na ba Cumi na babiri i Betaniya. Bukeye, bahagurutse i Betaniya, Yezu aza gusonza. Akiri kure, arabukwa igiti cy’umutini gifite amababi, ajya kureba ko hari imbuto yakibonaho, acyegereye asanga ni ibibabi bisa, kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera. Abwira icyo giti ati «Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi!» Ubwo abigishwa be baramwumvaga.
Baragenda bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kwirukana abacuruzi n’abaguzi barI mu Ngoro; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga intima, kandi abuza abikoreraga imitwaro kwahuranya ikibuga cy’Ingoro. Nuko abigisha ababwira ati«Mbese ntihanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose, naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi!’» Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ngo babimenye, bashaka ukuntu bamwicisha ariko bakamutinya, kuko rubanda rwatangariraga inyigisho ze. Bugorobye, Yezu n’abigishwa be bava mu mugi.
Mu gitondo bahita, babona wa mutini wumye kugeza mu mizi. Petero yibuka ibyabaye maze abwira Yezu ati «Mwigisha, cya giti wavumye dore cyumye cyose!» Yezu aramusubiza ati «Nimwemere Imana! Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba, bizaba. Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa.’ Kandi igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufitanye akantu, kugira ngo namwe So wo mu ijuru abababarire ibicumuro byanyu. »