Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 9 gisanzwe

Isomo rya 1: Tobi 11,5-17

Muri iya minsi, Ana nyina wa Tobi yari yicaye, akenguza inzira uwo muhungu we yaturukamo. Nuko amurabutswe atungutse, abwira Tabiti ati «Dore umuhungu wawe araje, kandi azanye na wa muntu wamuherekeje!» Mbere y’uko Tobi agera hafi ya se, Rafayeli aramubwra ati «Ndabizi neza, amaso ye arahumuka! Uyasigeho ako gasabo k’ifi, uwo muti urakoraranya bya bihu byera, ubyomore kumboni; maze so ahumuke yongere arebe urumuri.» Ana aza yiruka, umuhungu we amugwa mu nda; ni ko kumubwira ati «Ndongeye ndakubona, mwana wanjye! Ubu noneho ninshaka mpfe.» Maze asesa amarira. Tobiti na we arahaguruka asohoka adandabirana, aza ku irembo. Tobi agenda amusanga, ka gasabo akigafite mu ntoki, aramucigatira, amuhuha mu maso, aramubwira ati«Ihangane, dawe!» Amusigiramo wa muti, aramusagasira; nuko ayabyiringizamo ibiganza bye byombi, maze imvuvu zihungukira ku mpande z’amaso. Tobiti ahita amugwa mu nda, amarira arisesa, aramubwira ati «Nongeye kukubona mwana wanjye, wowe ndeba nkanezerwa!» Hanyuma aravuga ati «Nihasingizwe lmana! Nihasingizwe izina ryayo risumba ayandi yose ! Niharatwe abamalayika bayo batagatifu! Izina ryayo risumba ayandi riragahorana natwe, kandi n’abamalayika bayo nibubahwe uko ibihe bihora bisimburana. Kuko Imana yari yarancyashye, none dore umuhungu wanjye Tobi ndamureba!» Tobi yinjira mu nzu anezerewe, kandi asingiza Imana mu ijwl riranguruye. Hanyuma atekerereza se ukuntu urugendo rwe rwamubereye ruhire aba azanye feza, anamubwira uko yarongoye Sara, umukobwa wa Raguweli. Hanyuma yungamo ati «Ndetse nguyu araje, ageze ku irembo rya Ninivi.» Nuko Tobiti ajya gusanganira umukazana we, agenda yishimye kandi asingiza Imana, agera ku irembo rya Ninivi. Abantu b’i Ninivi bamubonye yigenza ari muzima nta we umurandase, bose baratangara. Naho Tobiti akabemerera ko ari lmana yamugiriye impuhwe, ikamuhumura amaso. Ageze iruhande rwa Sara, umugore w’umuhungu we Tobi, Tobiti, amuha umugisha, aramubwira ati «Urakaza neza mwana wanjye! Nihasingizwe Imana, yo igucyuye iwacu mwana wanjye! So arakagira umugisha, n’umuhungu wanjye Tobi awugire, nawe kandi uwuhorane mwana wanjye!»

Zaburi ya 145 (146),2.5, 6c-7, 8-9a, 9bc-10

R/ Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose,

Ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,

maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye!

Ni indahemuka iteka ryose,

arenganura abapfa akarengane,

Abashonji akabaha umugati.

Uhoraho abohora imfungwa.

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane,

Uhoraho arengera abavamahanga.

Ashyigikira impfubyi n’umupfakazi,

Ariko akayobagiza inzira z’ababi.

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,

Akaba Imana yawe Siyoni,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,35-37

Muri icyo gihe, Yezu yigishirizaga mu Ngoro y’Imana, araterura ati«Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristu ari mwene Dawudi? Kandi Dawudi ubwe yaravuze ati ‘Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’ Uwo Dawudi yita Umutegetsi, yaba umwana we ate? » Abantu benshi bamwumvanaga umunezero.

Publié le