Amasomo yo ku wa gatanu, icya 2 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 5, 34-42

Intumwa zimaze kuhagera, mu Nama nkuru hahaguruka umugabo w’Umufarizayi witwa Gamaliyeli, yari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose ; nuko ategeka ko Intumwa zahezwa akanya gato. Hanyuma arababwira ati «Bayisraheli, muritondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu ! Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi ; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka. Nyuma y’uwo, mu minsi y’ibarura, haduka Yuda w’Umunyagalileya, akurikirwa n’abantu benshi. Ariko na we aza kwicwa, abari baramuyobotse bose baratatana. None rero mbibabwire : ntimugire icyo mutwara bariya bantu, nimubareke bagende. Niba umugambi wabo n’ibikorwa byabo bikomoka ku bantu, bizayoyoka ku bwabyo. Ariko kandi niba bikomoka ku Mana, ntimuzashobora kubisenya. Muramenye hato mutava aho murwanya Imana.» Nuko iyo nama barayemera, bahamagara lntumwa bazikubita ibiboko, bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu, maze barazirekura. Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi zizira izina rya Yezu. Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.

 

Zaburi ya 26 (27),1,4,13-14

R/ Nyagasani, mu Ngoro yawe haganje amahoro n’umunezero bisesuye.

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba ?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

Ni nde wankangaranya ?

 

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

iminsi yose y’ukubaho kwanjye,

kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,

kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.

 

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari !

Rwose wiringire Uhoraho !

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani  6, 1-15

Muri icyo gihe, Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekana akiza abarwayi. Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be. Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi, yari yegereje. Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo ati « Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?» lbyo yabimubwiye amwinja, kuko yari azi icyo ari bukore. Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.» Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati «Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya ?» Yezu ati «nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi uko bazishakaga. Bamaze guhaga Yezu abwira abigishwa be ati «Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.» Babishyira hamwe maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu, kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki, byashigajwe n’abari bariye. Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.» Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga bakamwimika, arongera ahungira ku musozi ari wenyine.

Publié le