Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 3 cya Pasika

Isomo rya 1:Ibyakozwe n’Intumwa 9,1-20

Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru, amusaba inzandiko zo kujya mu masengero y’i Damasi, kugira ngo nagira abo ahasanga bayobotse iyo Nzira, abagabo n’abagore, ababohe abazane i Yeruzalemu.

Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti «Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?» Sawuli arabaza ati «Uri nde, Nyagasani?» Iryo jwi rirasubiza riti «Ndi Yezu, uwo uriho utoteza! Ariko haguruka winjire mu mugi, bari bukubwire icyo ugomba gukora.» Bagenzi be bari kumwe mu rugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwo yabumburaga amaso, nta cyo yabonaga. Bagenzi be ni ko kumurandata bamugeza i Damasi. Nuko ahamara iminsi itatu atabona, nta cyo arya nta n’icyo anywa.

Aho i Damasi rero hakaba umwigishwa witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera, amuhamagara agira ati «Ananiya!» Undi arasubiza ati «Ndi hano, Nyagasani!» Nyagasani aramubwira ati «Haguruka ujye mu muhanda witwa ‘Ugororotse’, ubarize kwa Yuda umuntu witwa Sawuli, ukomoka i Tarisi. Ubu ariho arasenga, kandi mu ibonekerwa, yabonye umuntu witwa Ananiya yinjira iwe, amuramburiraho ibiganza kugira ngo abone.» Ananiya arasubiza ati «Nyagasani, numvise benshi bavuga iby’uwo muntu, n’inabi yose yagiriye abatagatifujwe bawe b’i Yeruzalemu, kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose.» Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye.»

Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.» Ako kanya, utuntu dusa n’udushishwa duhubuka mu maso ye, yongera kubona maze ahera ko arabatizwa. Amaze kurya, yongera kugira intege. Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi, maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana.

Zaburi ya 116 (117), 1-2

R/Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza !

Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,

miryango mwese, mumwamamaze.

 

Kuko urukundo adukunda rutagira urugero,

n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka !

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,52-59

Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo, bati «Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.»

Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga mu isengero ry’i Kafarinawumu. Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva, baravuga bati «Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?»

Publié le