Amasomo yo ku wa Gatanu, Icya 4 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 13,26-33

Bavandimwe, mwaba urubyaro rwa Abrahamu cyangwa se mwaba abatinya Imana, iri jambo ry’umukiro ni mwe ryohererejwe. Koko rero, abaturage b’i Yeruzalemu n’abatware babo birengagije Yezu; maze mu kumucira urubanza, barangiza batyo ibyo abahanuzi bavuze, bisomwa kuri buri sabato. N’ubwo batabonye impamvu n’imwe yo kumwicisha, basabye Pilato ngo amwice. Bamaze kurangiza ibyari byaramwanditsweho byose, bamumanura ku musaraba maze bamushyira mu mva. Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, amara iminsi myinshi abonekera abari barazamukanye na we kuva muri Galileya kugera i Yeruzalemu, ari na bo bahamya babyo muri rubanda kugeza na n’ubu.

Natwe rero turabamenyesha iyo Nkuru Nziza: iryo Sezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu, yararidusohoreje twebwe abana babo, igihe yazuraga Yezu nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ‘Uri umwana wanjye, nakwibyariye uyu munsi.’

Zaburi ya 2,1.7bc, 8-9, 10-11

R/Mana ihoraho, Umwana wawe wazutse naguheshe ikuzo!

 

Ni iki gituma amahanga asakabaka,

n’imiryango ikajujura ibitagira shinge ?

Uhoraho yarambwiye ati « Uri umwana wanjye,

Jyewe uyu munsi nakwibyariye !

« Binsabe maze nguhe amahanga, abe umunani wawe,

n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.

Uzabamenaguza inkoni y’icyuma,

ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi. »

None rero bami, nimwumvireho,

Namwe bacamanza b’isi, mwisubireho !

Nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,

Mupfukamire umwana we mudagadwa.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14,1-6

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati: « Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya. Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba. Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi. Tomasi aramusubiza ati «Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?» Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho. »

Publié le