Amasomo yo ku wa Gatanu Mutagatifu

Isomo rya 1: Izayi 52, 13-15 ; 53, 1-12

Dore umugaragu wanjye azasagamba, azakuzwa, yererezwe asumbe byose. Nk’uko imbaga y’abantu yamubonye igakangarana, kuko yari yangiritse bitavugwa, imisusire ye nta ho igihuriye n’iy’umuntu, n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu, ni na ko bizatangaza amahanga menshi, abami nibamugera imbere bumirwe, kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitigeze kibaho.

Ni nde wakwemera ibyo twebwe twumvise? Ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani? Yakuriye imbere y’Uhoraho nk’umumero ushibutse, ameze nk’umuzi wanamye mu gitaka cyumiranye: nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro. Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago; mbese nk’uwo bagera imbere, bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho. Nyamara kandi, ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe, tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi. Nyamara we yahinguranyijwe kubera ibyaha byacu, ajanjagurirwa ibicumuro byacu: igihano cye cyadukomoreye amahoro, ibikomere bye tubikesha umukiro. Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye, tugenda intatane, buri wese atomereye inzira ye, maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose. Yarashinyaguriwe, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura umunwa, boshye umwana w’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa. Yafashwe ku gahato, bamucira urw’akarengane, kandi nta n’umwe wigeze amwitaho. Ni koko, yakuwe mu isi y’abazima, ahanirwa ubugome bw’umuryango we. Yahambwe hamwe n’abagiranabi, imva ye ishyirwa hamwe n’iy’abakungu, n’ubwo we nta bugome yigeze agira, akaba nta n’ikinyoma cyigeze mu munwa we. Uhoraho yashatse kumujanjaguza imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho. Nyuma y’iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo. Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko; kuko ubwe yigabije urupfu, akabarirwa mu banyabyaha. Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga, nuko atakambira abagiranabi.

Zaburi ya 30 (31), 2ab.6, 12, 13-14ad, 15-16, 17.25

R/ Dawe, nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe.

Uhoraho, ni wove buhungiro bwanjye,

singateterezwe bibaho!

Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe,

ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.

 

Abanzi banjye bose barampundazaho ibitutsi,

n’abaturanyi banjye ntibakincira akari urutega.

Incuti zanjye z’amagara nsigaye nzitera ishozi,

abo duhuriye mu nzira barambona bagahunga.

 

Nsigaye naribagiranye nk’uwapfuye,

meze nk’akabindi kasandaye.

Numva rubanda bamvuga nabi,

bajya imigambi ya kuncuza ubugingo.

 

Ariko ndakwiringiye, Uhoraho,

ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!»

Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe,

ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye!

 

Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe,

maze unkize ugiriye impuhwe zawe.

Nimukomere kandi mwireme agatima,

mwebwe mwese abizera Uhoraho!

Isomo rya 2: Abahebureyi 4, 14-16 ; 5, 7-9

Bavandimwe, ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera. Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha. Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyirineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze. Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.

Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu, uko bwanditwe na Mutagatifu Yohani 18,1 – 19,1-42

Yezu amaze kuvuga ibyo, ajyana n’abigishwa be, yambuka umugezi wa Sedironi. Hakaba ubusitani, we n’abigishwa babwinjiramo. Yuda wajyaga kumugambanira akamenya aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhaza kenshi aherekejwe n’abigishwa be. Nuko Yuda amaze kubona abasirikare n’abagaragu yahawe n’abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi, ajyayo; bari bitwaje amatara n’imuri n’intwaro. Yezu wari uzi ibigiye kumubaho byose, aza abagana, arababaza ati «Murashaka nde?» Baramusubiza bati «Yezu w’i Nazareti.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe.» Yuda wamugambaniraga, akaba ahagararanye na bo. Yezu amaze kubabwira ati «Ni jyewe», basubira inyuma bitura hasi. Yongera kubabaza ati «Murashaka nde?» Barongera bati «Yezu w’i Nazareti.» Yezu arabasubiza ati «Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba ngaba bigendere.» Bityo harangira ijambo yari yaravuze ati «Abo wampaye nta n’umwe najimije muri bo.»

Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi. Yezu abwira Petero ati «Subiza inkota yawe mu rwubati. Inkongoro Data ampaye, ndeke se kuyinywa?»

Abasirikare n’umutware wabo, n’abagaragu b’Abayahudi bafata Yezu baramuboha. Babanza kumujyana kwa Ana wari sebukwe wa Kayifa, umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka. Kayifa uwo ni we wari waragiriye Abayahudi inama, y’uko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira imbaga.

Simoni Petero yari yakurikiye Yezu hamwe n’undi mwigishwa. Uwo mwigishwa wundi akaba yaraziranye n’umuherezabitambo mukuru, yinjirana na Yezu mu rugo rw’umuherezabitambo mukuru. Petero we asigara ahagaze hanze inyuma y’irembo; wa mwigishwa wundi wari uzwi n’umuherezabitambo mukuru, araza abwira umuja ukumira, ngo yinjize Petero. Nuko uwo muja w’umukumirizi abwira Petero ati «Aho none ntiwaba uri uwo mu bigishwa b’uriya muntu ?» Petero arasubiza ati «Sindi we.» Abagaragu n’abafasha bari bacanye umuriro bota, kuko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo, yota.

Nuko umuherezabitambo mukuru abaza Yezu iby’abigishwa be n’inyigisho ze. Yezu aramusubiza ati «Navugiye ahagaragara mbwira isi yose. Nigishirije iteka mu masengero no mu Ngoro y’Imana, aho Abayahudi bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa. Urambaza iki? Baza abanyumvise icyo nababwiye. Bo bazi ibyo navuze.» Amaze kuvuga ibyo, umwe mu bafasha wari aho ngaho, akubita Yezu urushyi ati «Ni uko usubiza umuherezabitambo mukuru?» Yezu aramusubiza ati «Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?» Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru.

Simoni Petero yari ahagaze aho yota. Nuko baramubaza bati «Aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?» Arahakana ati «Sindi we.»

Umwe mu bagaragu b’umuherezabitambo mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi, ati «Sinakubonye mu busitani muri kumwe?» Petero yongera guhakana. Ako kanya isake irabika. Nuko bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu rugo rw’Umutware w’igihugu, hakaba mu gitondo, ariko bo ntibinjira mu rugo rw’Umutware ngo batandura, batararya Pasika. Pilato arasohoka arabasanga, ati «Uyu muntu muramurega iki?» Baramusubiza bati «Iyo ataba umugiranabi ntituba tumukuzaniye.» Nuko Pilato arababwira ati «Nimumujyane mumucire urubanza, mukurikije amategeko yanyu.» Abayahudi bati «Nta bubasha dufite bwo kugira uwo ducira urubanza rwo gupfa.» Bityo ijambo Yezu yari yaravuze ryerekeye ku rupfu yari agiye gupfa riruzuzwa.

Nuko Pilato asubira mu rugo rwe, ahamagaza Yezu aramubaza ati «Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?» Yezu aramusubiza ati «Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho?» Pilato arasubiza ati «Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?» Yezu arasubiza ati «Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero, Ingoma yanjye si iy’ino aha.» Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami ?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye ko ndi umwami ! Cyakora icyo jyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese, yumva icyo mvuga.» Pilato aramubaza ati «Ukuri ni iki ?» Amaze kuvuga atyo, yongera gusohoka, asanga Abayahudi arababwira ati «Nta kirego na kimwe nsanze kimuhama. Birasanzwe ko mbarekurira imbohe imwe mwishakiye, ku munsi wa Pasika; murashaka ko mbarekurira Umwami w’Abayahudi?» Nuko bose barongera batera hejuru, bati «Si uwo dushaka, ahubwo duhe Barabasi.» Barabasi uwo yari umujura.

Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamujyane, maze bamukubite. Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba babohesheje amahwa, bamwambika n’igishura gitukura; nuko bamujyaho bavuga bati «Turakuramutsa, Mwami w’Abayahudi», bakamukubita n’inshyi. Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi, ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.»

Nuko Yezu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’igishura gitukura. Pilato arababwira ati «Nguyu wa muntu.» Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye.» Abayahudi baramusubiza bati «Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize Umwana w’Imana.» Pilato abyumvise arushaho kugira ubwoba. Asubira mu rugo, maze abaza Yezu ati «Ukomoka he?» Yezu ariko ntiyagira icyo amusubiza. Pilato ni ko kumubwira ati «Nta cyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?» Yezu aramusubiza ati «Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.» Pilato yumvise ibyo, ashaka uko yamurekura, ariko Abayahudi batera hejuru, bati «Uramutse umurekuye, uraba utakibaye incuti ya Kayizari. Uwigira umwami wese, aba arwanya Kayizari.» Nuko Pilato amaze kumva ayo magambo, ajyana Yezu hanze, yicara ku ntebe y’ubucamanza ahantu hiherereye, hitwa «Litostrotosi», mu gihebureyi «Gabata». Wari n’umunsi w’umwiteguro wa Pasika, bigeze nko ku isaha ya gatandatu. Pilato abwira Abayahudi ati «Nguyu umwami wanyu.» Batera hejuru bati «Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba!» Pilato arababwira ati «Mbambe umwami wanyu ?» Abatware b’abaherezabitambo barasubiza bati «Nta mwami wundi tugira utari Kayizari.» Nuko aramutanga, ngo bamubambe ku musaraba.

Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa «ku Kibihanga», mu gihebureyi hakitwa «Gologota». Aho ni ho bamubambye ku musaraba, ari kumwe n’abandi babiri, umwe hino, undi hirya, Yezu we akaba hagati. Nuko Pilato yandikisha itangazo, arimanikisha hejuru y’umusaraba; hari handitse ngo «Yezu Umunyanazareti, umwami w’Abayahudi.» Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho hantu Yezu yabambwe hari hafi y’umugi kandi ryari ryanditse mu gihebureyi, mu kilatini no mu kigereki. Abatware b’abaherezabitambo b’Abayahudi babwira Pilato bati «Oya, wikwandika ngo ’umwami w’Abayahudi’; ahubwo andika ko uyu muntu yihaye kuvuga ngo ‘Ndi umwami w’Abayahudi.’» Pilato arabasubiza ati «Icyo nanditse nacyanditse.»

Abasirikare bamaze kubamba Yezu, bafata imyenda ye bayicamo imigabane ine, umusirikare wese ajyana umugabane we. Hari n’ikanzu, ariko iyo kanzu ntigire iteranyirizo, kuko yari iboshywe buzima kuva hejuru kugera hasi. Bajya inama bati «Ntituyitanyure, ahubwo reka tuyikorereho ubufindo, tumenye uri bube nyirayo.» Bityo harangira Ibyanditswe, ngo «Bigabanije imyambaro yanjye, maze kanzu yanjye bayikoreraho ubufindo.» Nguko uko abasirikare babigenjeje.

Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.» Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.

Nyuma y’ibyo, Yezu wari uzi ko byose birangiye, kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe, aravuga ati «Mfite inyota.» Aho hakaba hari hateretse urweso rwuzuye divayi irura. Bahambira ku rubingo icyangwe cyinitswe muri iyo divayi irura, bacyegereza umunwa we. Yezu amaze kunywa kuri iyo divayi irura, aravuga ati «Birujujwe.» Nuko umutwe uregukira imbere, araca.

(Aha barapfukama, bagaceceka akanya gato)

Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure. Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru; ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere. Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo«Nta gufwa rye rizavunika.» N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo«Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.»

Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu. Haza na Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yezu nijoro; azana ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba, bipima nk’ibiro mirongo itatu. Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba. Ahantu bari bamubambye hari ubusitani, muri ubwo busitani hari imva nshya itaragira uyihambwamo n’umwe. Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu, kuko iyo mva yari hafi.

Publié le