Isomo rya 1: 1 Yohani 5, 5-13
Nkoramutima zanjye, ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje, atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri. Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya: Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje. Niba twakira ubuhamya bw’abantu, ubuhamya bw’Imana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. Uwemera Umwana w’Imana aba yakiriye muri we ubwo buhamya. Naho utemera Imana aba ayigize umubeshyi, kuko atemera bwa buhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. Dore rero ubwo buhamya: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo buri mu Mwana wayo. Ufite Mwana, aba afite ubugingo; naho udafite Umwana w’Imana, nta bugingo aba afite. Nabandikiye ibyo byose kugira ngo mwebwe, abemera Umwana w’Imana, mumenye ko mufite ubugingo buhoraho.
Zaburi ya 146 (147),12-13,14-15,19-20
R/ Siyoni, singiza lmana yawe!
Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,
Siyoni, singiza Imana yawe!
Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.
Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,
Aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.
Yoherereza amategeko ye ku isi,
Ijambo rye rikihuta bitangaje.
Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,
agatangariza lsraheli amategeko ye.
Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,
Ngo ayamenyeshe amateka ye.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,12-16
Igihe Yezu yari muri umwe muri iyo migi, hatunguka umuntu wamazwe n’ibibembe. Abonye Yezu, yikubita imbere ye, amwinginga agira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.» Yezu arambura ikiganza, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira. Nuko amubuza kugira uwo abibwira, agira ati «Ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo, kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» Barushaho kumuvuga cyane, bituma abantu benshi bashikira kumwumva no gukizwa indwara zabo. We ariko akanyuzamo akajya ahiherereye, agasenga.